
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV wari umaze imyaka igera kuri itatu ari guverineri w’iyi ntara yasabye imbabazi Perezida Kagame ndetse na FPR-INKOTANYI nyuma yo kwirukanwa kubera amakosa yakoze.
Nyuma yaho Gatabazi JMV na mugenzi we Gasana Emmanuel wayoboraga amajyepfo birukanwe ku mirimo yabo kubera amakosa bakoze guverineri Gatabazi JMV yasabye imbabazi perezida Kagame ndetse na FPR-INKOTANYI kubera amakosa yakoze.
Abinyujije kuri twitter ye Gatabazi JMV wayoboraga intara y’amajyaruguru yashimiye perezida kagame kubera icyizere yamugiriye cyo kumugira guverineri ndetse aboneraho no gusaba imbababzi kubera amakosa yakoze.
Mu magambo ye akaba yagize ati “Ndashimira cyane Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’icyizetre n’amahirwe yo kuba guverineri w’amajyaruguru mu myaka ibiri n’amezi icyenda ashize,kandi ndashimira abaturage bo mu majyaruguru ku bufatanye bukomeye bwaturanze n’ibyagezweho mu myaka mike ishize “.
Akaba yakomeje agira ati “Ndasabira imbabazi buri kimwe n’ibyabababaje byose,Nyakubahwa Paul Kagame,FPR-INKOTANYI n’abanyarwanda bose ,kandi ntegereje ubuzima bushya nkorera igihugu cyanjye mu bushobozi mfite kandi burigihe nzaba indahemuka kuri Nyakubahwa perezida na FPR “.

Mu bagiye bashyiraho ibitekerezo bitandukanye bakaba bagiye bashimira Gasana uburyo yakoze mu guteza imbere intara y’amajyaruguru ndetse banasaba ko uwazamusimbura yazakomereza aho yari agejeje.