
Oda Paccy ni umwe mu bakobwa bazamuye injyana ya hip hop mu Rwanda nubwo mu minsi ishize yagiye akunda gukora no mu zindi njyana mu rwego rwo gukomeza kuzamura muzika ye . Kuri ubu uyu mukobwa yagarukanye ingufu zidasanzwe mu njyana ya Hip hop aho yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Sibo aho yibasira cyane abantu batifuriza bagenzi babo ibyiza mu buzima .
Muri iyo ndirimbo Oda Paccy hari aho yagize ati “Bazanteza ab’Isi mbimenye bazaca ibumoso nce iburyo bazantega isosi ndye imboga, sinatinya ibyo kuko Sibo Mana nibo banzi.”
Tumubajije impamvu iyi ndirimbo yayishizemo amagambo akakaye cyane gutya yasubije ko muri iyo minsi hano kw’isi ndetse no mu Rwanda hari abantu igihe cyose baba bifuza kubona bagenzi babo batabaho neza cyangwa babona bateye imbere bakabifuriza ko bahura n’ikibi mubyo bakora .
Ku bijyanye niba ibyo yaririmbye atari we wigarukagaho ashaka kuvuga ko nyuma y’uko afunguye studio ndetse agasa nuhagaritse ibyo kuririmba cyane yavuze ko ntaho bihuriye ariko ashimangira ko umunsi ku munsi mu buzima bwa muntu ubutumwa yaririmbye mu ndirimbo ye Sibo bubaho cyane .
Oda Paccy kuri ubu ufite inzu itunganya muzika yise Empire Records yakorewemo indirimbo ze ebyiri maze gushyira hanze muri uyu mwaka Happy niyi nshya ubusanzwe ikorerwamo na Junior Multisystem ndets en’abahanzi babiri aheutse gusinyisha mu rwego rwo kubafasha kuzamura impnao zabo aribo Umuhanzikazi Nessa na Alto .
Indirimbo sibo yakorewe muri studio ye ikorwa na Junior Multisystem mu buryo bw’amajwi naho amashusho akorwa na frank Wallet .