Oliver “Tuku” Mtukudzi yashyizwe mu Ntwari za Zimbabwe

Umunya-Zimbabwe wari ukomeye mu njyana ya Afro-Jazz, Oliver “Tuku” Mtukudzi watabarutse mu minsi ishize yashyizwe mu Ntwari z’icyo gihugu na Perezida Emmerson Mnangagwa, icyubahiro cy’imbonekarimwe ku muntu utari umunyapolitiki.

Mtukudzi w’imyaka 66 yitabye Imana ku wa Gatatu w’icyumweru gishize aguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Harare.

Perezida Mnangagwa yavuze ko ishyaka rya Zanu-PF n’akanama karyo gashinzwe gufata imyanzuro kemeje bidasubirwaho gushyira mu ntwari uyu muririmbyi.

Yagize ati “Twemeye kumushyira mu ntwari z’igihugu, ni intwari y’igihugu cyacu,” Perezida Mnangagwa yabivugiye mu gikorwa cyo gusezera kuri Tuku mu rugo rwe ruri mu Mujyi wa Norton, mu Burengerazuba bwa Harare.

Mtukudzi abaye uwa kabiri gusa mu batari abanyapolitiki babashie gushyirwa mu cyiciro cy’Intwari muri Zimbabwe akurikiye Visi-Chancelièr wa Kaminuza witwaga Phineas Makhurane washyizwe mu ntwari mu Ukuboza.

Intwari z’Igihugu muri Zimbabwe kimwe n’ahandi hatandukanye ku Isi, zishyingurwa mu irimbi ryazo ryihariye usanga ririmo abanyapolitiki bakomeye n’abandi bantu batandukanye barwanye mu ntambara yo kwibohora w’iki gihugu, Tuku we atarimo.

Uyu muhanzi afite indirimbo yitwa Wasakara, byasobanurwa ngo “Urashaje cyane,” yateje impaka nyinshi benshi bavuga ko yayikoreye Robert Mugabe.

Mtukudzi yari umunyabigwi wihariye ubuhanga mu gucuranga ibyuma by’umuziki bitandukanye by’umwihariko mu kurekura umuziki wa Afro-Jazz, yapfuye amaze gukora albums 66 mu gihe cy’imyaka 45 yamaze mu muziki.

Indirimbo ze zibandaga ku butumwa burwanya SIDA, ibisindisha no kwiyubahisha akenshi agakunda gukoresha imigani yuje ubuhanga kandi izimije mu rurimi rw’iwabo ruzwi nka “Shona.”

Umuhanzi Oliver Mtukudzi ubwo aheruka i Kigali

Tariki ya 27 Ukwakira umwaka ushize yataramiye i Kigali mu gitaramo cya Jazz Junction. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse yashimishije abakunzi b’umuziki w’umwimerere nubwo yagaragazaga intege nke.

Mu Ugushyingo 2018 uyu musaza bakundaga kwita Tuku yasubitse igitaramo yari kujyamo mu Bwongereza abigiriwemo inama n’umuganga we.

Oliver Mtukudzi yarwaraga umutima na diyabete yari amaranye igihe kinini. Yapfuye ku itariki isa n’iya Hugh Masekela, umunyabigwi mu muziki wa Jazz nawe witabye Imana ku wa 23 Mutarama umwaka ushize.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *