Osita iheme na chinedu bagiranye ibiganiro n’abaterankunga bazabafasha muri filme yabo mu Rwanda (Amafoto)

Ibyamamare muri sinema yo muri Nigeria Osita Iheme na mugenzi we Chinedu  bamze iminsi  mu Rwanda nyuma yo gutaramira abanyarwana ku mugoroa wo kuri uyu wa kane  uyu munsi bagiranye ibiganiro na’abaterankunga bazafasha umushinga wabo bagiye gukorera mu Rwanda .

Ibi biganiro aba bagabo batangiye mu Rwanda babigiranye na bamwe mubo bazifashisha mu mushinga wabo bagiye gukorera mu Rwanda Muri abo harimo RDB.Airtel Tigo na DHL aho bagiye baganira neza kri uwo mushinga .

Félix Siboniyo ushinzwe guteza imbere imishinga miro muri Rdb  yijeje Osita na Chinedu ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gukorera  imishinga kandi abashira uburyo batekereje kuba bafasha urubyiruko rwo mu Rwanda kwiteza imbere biciye muri Sinema.

Yakomeje ababwira ko mu Rwanda umuntu wese ushaka kuhashora Imari biciye muri bice bitandukanye ko boroherezwa  kubona ibyo bifuza abaha urugero ko ubwo baba bari gukina filime yabo hari byinshi  RDB yabafasha  harimo nko kuba bakwifuza  impuzankano za Gisirikare ni bindi bisaba impusa zitandukanye

Nyuma ya RDB Osita na Chinedu bari kumwe na bari babaherekeje bakomereje ibiganiro byabo mu kigo cy’itumanaho cya Airtel Tigo  aho bakiriwe na  Moses Abindabizemu umuyobozi ushinzwe kwamamaza n’ubucuruzi muri icyo Kigo yabahaye ikaze nawe baganira kuri uwo mushinga wabo wo gukora filime z’uruhererekane  nawe yabijeje ko igikorwa cyabo ari ndakemwa bakaba nabo mu minsi izaza bazifuza gukorana nabo mu rwego rwo Kwamamaza ibikorwa bayo bya sinema mu Rwanda anabashimira ko  bagize igitekerezo cyo kwagura ibikorwa bya sinema hagati y’u Rwanda na Nigeria .

Ku musozo wa gahunda zabo bari bafite kuri uyu munsi  baganiriye n’umuyobozi w’ikigo gikora ibikorwa byo gutwara ubutumwa bw’abantu kw’isi hose kizwi nka DHL  aho bakiriwe nuhagariye iki kigo gikomeye kw’isi Julie Mutoni yabakiriye neza anabashimira nawe umwanya bafashe gutekereza kuba bakorana na DHL mu mushinga  bafitanye  nawe yabijeje ko nyuma y’Inama ngarukwamwaka y’abayobozi bakuru ba DHL kw’isi hose izabera mu Rwanda  azabagezaho icyo gitekerezo cyabo cy’inyamibwa .

Biteganyijwe ko aba bagabo ku musni w’ejo bazatanga anahugurwa ku bakinnyi ba filime mu Rwanda ndetse no ku bandi bumva bifuza kumenya byinshi kuri sinema ko bahawe ikaze .

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *