P Benks Kachoma umuhanzi Uzanye impinduka muri Afro Rap

P Benks Kachoma ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Congo ariko akorera muzika hano mu Rwand akuko ariho afite Imirimo uyu musore  uzanye impinduka nyinshi mu mu bahanzi baririmba injyana ya Afro Beat cyangwa Afro Rap  yagize byinshi adutangariza ku muziki we .

Mu kiganiro n’umunyamkuru wacu uyu musore  usanzwe mu buzima yikorera akazi ko gutunganya imisatsi aho abasha gukura ubushobozi bwo gukora indirimbo ze  kabone ko kugeza ubu uyu musore amaze gukora indirimbo  zigera ku 8  kuva yatangira gukora mu mwaka wa 2012 aho yishimira ko kuva yagera mu Rwanda  yagiye afasha n’abahanzi  benshi bakomeye hano nka Jay Polly  bakoranye indirimbo  bise Hustler  ndetse n’indir yakoranye na Ganza ibintu  abona ko byamutije gukora cyane  nubwo akoresha igiswayiri kinshi yishimira ko abakunzi ba Muzika nyarwanda  bishimira ibihangano bye .

Uyu musore yakomeje avuga ko nyuma yo gukora indirimbo  taratibu ubu  atakirya ahubwo ashyize ingufu mu gukora cyane aho muri iyi minsi agiye gushyira hanze mashusho y’indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi Serge Deshelie wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo  ndetse akaba anafite indi ye ku giti cye yise Chini , aha P Benks yabizeje ko bazishima cyane .

Tumubajije uko afata umuziki wo mu bihugu byateye imbere nka Nigeriya cyangwa Amerika  yadusubije ko iki aricyo gihe kugira ngo abahanzi bo Mu Rwanda ,Congo ndetse nabo mu Karere  bakore cyane kugira ngo abakunzi ba muzika yabo bakomeze bakunde ibihangano  byabo kuko nibyo bizatuma muzika yabo igera ku rwego mpuzamahanga.

Tumubajije gahunda afite  P Benks yatubwiye ko ubu ari gutegura igitaramo mu gihugu cye cy’amavuko kw’itariki ya 31 Werurwe 2019 mu mugi wa Goma aho azaba ari kumwe na bamwe mu bahanzi benshi bo muri uwo mugi

Uyu musore  mu gusoza ikiganiro cye n’umunyamakuru wacu yasabye abakunzi ba muzika nyarwanda gukomeza kubaba hafi aho yabasabye ko bajya bamukurikirana ku mbuga ze nkoranyambaga aho kuri youube akoresha izina rya Pbenks kachoma ,Instagram agakoresha pbenkskachoma1  naho Facebook  naho amazina yose akaba ameze kimwe na bandi  yashimiye kandi abantu  bamufasha gusangiza ibihangano bye  bagenzi babo anashimira itangazamakuru  ryo mu Rwanda riteza imbere umuziki nyarwanda .

257 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.