
Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2021 nibwo umuhanzi yamuritse alubumu ye nshya mu gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye mu njyana ya Hip barimo P Fla , Fireman ,Umuhanzikazi Nessa na bandi benshi .
Iki gitaramo cyebereye muri Rubavu Motel cyari cyitabiriwe n’abantu benshi bakunda muzika nyarwanda kabone ko hari hashize igihe kingana n’imyaka hafi ibiri mu Karere ka Rusizi nta gitaramo gikomeye kihabera kubera icyorezo cya Covi-19.
Ahagana I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo iitaramo cya gitangiye aho bahanzi bose uko bari batumiwe buri wese yanyuze ku rubyiniro maze baha ibhishimo abakunzi ba Muzika bo mu mujyi wa Rusizi karahava .
Mu kiganiro na Genesisbizz Javanix wari wamutis alubumu ye ya mbere yise “Virus “ yadutangarije ko igitaramo uko yari yaiteguye cyangeze neza aho abahanzi bose babashije gutaramira abari bakitabiriye bakanyurwa .
Tumubajije icyatumye yita Alubumu ye ya mbere Virus yasubije ko yahisemo kuyita kuriya kubera ko indirimbo hafi ya zose ziriho zakozwe mu gihe isi yari yugarijwe n’icyorezo cy Covid-19 .
Iyi alubumu ya Javanix yamuritse ku mugaragaro iriho indirimbo 11 arizo Seriye ,Sepera ft bulldog, Nasinze Painkiller ft Khalifan Govinda ,Kore ft Nessa,Nkatira ft FaxRapper,Night love ft The same,Kopiya,Umuti ft Mukaddaff,Bitwayeiki,Diana.