Papa wa Messi yagonze Umumotari ajyanwa Polisi

Umubyeyi wa Lionel Messi, Jorge Messi w’imyaka 61 yaraye akoze impanuka ubwo imodoka yarimo yagonganaga n’umumotari,ntihagira n’umwe uhasiga ubuzima gusa uyu mumotari yajyanwe kwa muganga yataye ubwenge.

Ubwo yari atwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa BMW,Jorge Messi yagonganye n’uyu mumotari mu mujyi wa Rosario ariko kubw’amahirwe nta n’umwe wapfuye.

Uyu mumotari yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya kubera ko yari yataye ubwenge mu gihe se wa messi we bahise bamujyana ku biro bya polisi kureba ko atatwaye yanyoye agasembuye.

Uyu mumotari w’imyaka 24 utavuzwe amazina yari utwaye Honda CG 150 ubwo yagonganaga na Jorge Messi,yashyizwe muri Ambulance ajyanwa kuvurwa afite ibikomere bidakanganye ndetse ngo mu minsi mike arasezererwa mu bitaro.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *