
Umubyeyi wa (se) Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 akanahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yitabye Imana azize uburwayi.
Papa wa Umunyana Shanitah yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali.

Yitabye Imana muri iki gitondo cyo ku wa 14 Gicurasi 2020.
Umunyana Shanitah ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bazwi n’abantu benshi. Uretse ubwiza bwe abantu bamumenyeye ku buhanuzi bwa Bishop Rugagi wari wavuze ko azambikwa ikamba ariko ntibibe.
Mu mwaka ushize yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ndetse ahagararira u Rwanda muri Poland gusa ntiyabasha gutsinda.