
Patoranking na Simi bari mu bahanzi bakomeye muri Nigeria batumiwe i Kigali mu gitaramo gikomeye kizabera ahazarasirwa umwaka i Kigali mu ijoro ryo ku bunani hafungwa uwa 2018.
Iki gitaramo ngarukamwaka cyiswe ‘New Year Countdown’ gitegerejwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2018 kuri Kigali Convention Centre ahazarasirwa ibishashi mu gusoza umwaka wa 2018.
Ni ibirori byagutse kandi bikomeye kuko byatumiwemo abahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda ndetse no muri Afurika. Usibye Patoranking na Simi hazaba harimo n’umubyinnyi w’Umunya-Ghana wamamaye nka Incredible Zigi. Aba biyongeraho DJ Waxxy ukomeye muri Afurika y’Epfo.
Hatumiwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ari bo King James, Bruce Melodie ndetse na Charly & Nina. Abazitabira iki gitaramo bazanacurangirwa na DJ Miller na mugenzi we DJ Toxxyk bahuriye mu itsinda ryitwa Dream Team DJs.
Iki gitaramo gisanzwe gitegurwa na Rwanda Events kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu. Icy’umwaka ushize cyatumiwemo Yemi Alade na Sauti Sol batorohewe n’imvura yaguye ariko bakabasha gushimisha abacyitabiriye mu buryo bukomeye.
Ni ku nshuro ya mbere umuhanzi Simi agiye gutaramira i Kigali, Patoranking we yahaherukaga ubwo yari yitabiriye Kigali Up Music Festival mu gitaramo cyabereye ku Kicukiro ku wa 19 Kanama 2017. Aba bombi bafite amazina azwi bidasubirwaho muri Afurika.
Incredible Zigi witezweho gususurutsa abazitabira igitaramo cyo kurasa umwaka mu buryo bukomeye, ubusanzwe yitwa Michael Amofa, yamamaye mu mbyino zitandukanye zirimo iya ‘Pilolo’ na ‘Kupe’ zamenyekanye ku Isi yose.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi makumyabiri [20,000 Frw].