Patriots yatsinze G.N.B.C mu mukino witabiriwe na Perezida Kagame (Amafoto)

Mu ijoro ryakeye hakinwe Umukino wa Patriots yo mu Rwanda na G.N.B.C yo muri Madagascar warangiye Abanyarwanda bitwaye neza batsinze iyi kipe imbere y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wari muri Kigali Arena. Patriots yatsinze umukino n’amanota 94-88.

Perezida Paul Kagame yabanje kumurika ikirango cya BAL mu gikorwa kitabiriwe na Perezida wa FIBA Africa akaba n’uw’Inama y’Ubutegetsi ya BAL, Anibal Manave; Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall; Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju; Umuyobozi wa FIBA Africa, Alphonse Bilé; Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball muri Sudan y’Epfo, Luol Deng n’Umunya-Nigeria wahoze akina muri NBA, Olumide Oyedeji, ndetse na Mugwiza Desire Perezida wa FERWABA.

Perezida Kagame yashimye abagize uruhare mu kugira ngo u Rwanda rwakire aya marushanwa (umufatanyabikorwa) yise urugendo rurerure rufite igisobanuro kiza.

Ati “Iyi BAL icyo itanga ubu ni inyongeragaciro ku mpano z’Abanyafurika. Batorezwa hano, bakahakurira hanyuma bakazajya ahandi baravuyemo ab’agaciro gakomeye.’’

Perezida Paul Kagame yavuze ko “abigereranya no kuba Afurika itanga amabuye y’agaciro gahambaye, amabengeza, yose yahavuye akoherezwa hanze, akahatunganyirizwa, akongererwa agaciro hanyuma akagarurwa muri Afurika.”

Umukuru w’Igihugu ari mu Banyarwanda bakurikiranye uyu mukino muri Kigali Arena.

Patriots yabanje gutsindwa uduce twa mbere na G.N.B.C iza guturuka inyuma iyicaho mu minota ya nyuma y’umukino, iwutsinda ku manota 94-88.

Uyu mukino w’umunsi wa Gatatu w’imikino y’amajonjora ya Kabiri yo gushaka itike yo kwitabira BAL izaba umwaka utaha muri Werurwe 2020 ni wo wasoje imikino yo mu matsinda yasize hamenyekanye amakipe ane yageze muri kimwe cya kabiri k’irangiza azakina ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza.

Patriots yo mu Rwanda yakomeje mu kindi cyiciro iyoboye itsinda rya mbere n’amanota atandatu, ikurikirwa na G.N.B.C yo muri Madagascar ifite amanota atanu, na yo yakomeje mu kindi cyiciro

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *