Perezida Macron yakiriye abanyarwanda bahagarariye Umuryango Ibuka France

Mu gihe hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwinjire mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi kizatangira ku Cyumweru tariki ya 07 Mata 2019, kuri uyu wa Gatanu Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakiriye abahagarariye Ibuka France.

Ubwo yabonanaga na bo, Perezida Emmanuel Macron yaboneyeho gutangaza ibintu bibiri byafashwe nk’ikimenyetso cyo gukomeza gushyira ukuri ahagaragara n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aha akaba yemeye gufungurira abanyamateka n’abashakashatsi ubushyinguro bw’inyandiko iki gihugu gifite ndetse anemera kunoza uburyo bwo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baherereye mu Bufaransa.

This image has an empty alt attribute; its file name is capture-20190405-161753.jpg


Mu ngoro ya Elysée, Perezida Emmanuel Macron yakiriye abanyarwanda bahagarariye Ibuka France

Itangazo ry’ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu w’Ubufaransa, Elysée ryavuze ko ’hashyirwaho komisiyo y’abanyamateka n’abashakashatsi igamije gukurikirana byimbitse ubushyinguro bw’inyandiko (archives) bw’abafaransa bukubiyemo ibyerekeranye n’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1990 -1994.’

Gushyiraho komisiyo ni ikimenyetso gikomeye. Ubu, ni ukureba uburyo bizagenda. Ni ugutegereza. Mfite impungenge kuko kenshi twagiye dutungurwa, inshuro nyinshi twaragambaniwe“, Marcel Kabanda w’imyaka 62 y’amavuko umaze imyaka 12 ari Perezida wa Ibuka France ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.

Itangazo rya Perezidanse y’Ubufaransa rikomeza rivuga ko “iyi komisiyo izaba igizwe n’bantu 9 barimo abashakashatsi n’abanyamateka, izaba iyobowe na porofeseri Vincent Duclert, ikazaba ifite intego yo kureba muri rusange ishyinguranyandiko zose zifite aho zihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihe cyo 1990 – 1994 mu rwego rwo gusesengura uruhare rw’Ubufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu gusobanukirwa neza no kumenya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu ibihe by’umwijima ku ruhare rwa Paris ari mbere, mu gihe, na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100, biracyateza urujijo n’impaka nyinshi mu Bufaransa.

Kimwe mu bigibwaho impaka cyane ni uburemere bw’inkunga ya gisirikare Ubufaransa bwahaye ubutegetsi bwateguraga Jenoside bwa Perezida Juvénal Habyarimana hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 ndetse n’ihurirana ry’iraswa ry’indege ye ryanamuviriyemo urupfu ku ya 06 Mata 1994 bikaba imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze igihe kirekire itegurwa.

Akazi k’iyi komisiyo ngo kazaba ahanini kagamije kwegeranya ibihe by’ingenzi by’amateka bikenewe kugira ngo iyi Jenoside yigishwe mu Bufaransa. Iyi komisiyo igomba kuba yashyize ahabona raporo yayo mu gihe kitarenze imyaka ibiri, hanyuma ikaba igomba kugaragaza aho imirimo yayo igeze mu mwaka umwe.

Gushyiraho iyi komisiyo biri mu byo Perezida Emmanuel Macron yiyemeje ubwo yabonanaga na Perezida Paul Kagame muri Gicurasi 2018 i Paris.

Icyemezo cy’Ubufaransa cyo kuri uyu wa Gatanu “kiri mu bigize urugendo rwo gusubiza ibintu ku murongo hamwe n’u Rwanda. Byari byitezwe, ndetse tuniteguye ubufasha ku ruhande rw’u Rwanda. Turi gutera intambwe, icyerekezo ni cyiza.”, ibyatangajwe na perezidanse y’Ubufaransa.

Vincent Duclert uzaba uhagarariye iyi komisiyo ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Le Monde, yagize ati “Iyi komisiyo ni ingenzi. Kuko izagaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mbere no hagati mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ibibazo biremereye, ibidasobanutse neza bituma havuka ibirego no gutabaza ubutabera.

Iyi komisiyo igizwe n’abantu 9 izafata umwanya wo kwiga uruhare urwo ari rwose rw’Ubufaransa kuva kuri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, iy’Ingabo, iy’Iperereza ndetse inagere by’umwihariko ku bushyinguro bw’inyandiko za Perezida wariho icyo gihe François Mitterrand.

Ku rundi ruhande, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko hagomba gukazwa ubutabera n’uburyo abagize uruhare muri Jenoside baherereye mu Bufaransa bakurikiranwa bagakatirwa urubakwiye.

Ni ingingo ikomeye cyane dore ko iki gihugu gicumbikiye benshi mu bashinjwa kuba ku isonga ya Jenesode yakorewe Abatutsi, barimo Agathe Kanziga wari umugore wa Perezida Habyarimana, uyu ubutabera bw’Ubufaransa bukaba bwaranze kumukurikirana mu 2011.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *