Perezida Magufuli yasabye abaturage be kubyara abana benshi bashoboka

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yasabye abaturage b’igihugu ke kubyara abana benshi kuko ubukungu bwa mbere bw’igihugu ari abaturage.

Ibi yabivugiye mu gace kitwa Chato avukamo, asaba abagore kubyara abana benshi kugira ngo bafashe igihugu cyabo kugira abazagikorera.

Dr Magufuli avuga ko ibihugu bifite abaturage benshi nk’Ubushinwa biri kurushaho gutera imbere kubera ko biba bifite abantu benshi batanga umusaruro.

Ati “Ndabizi ko ba bandi bakunda kwifata bazinubira aya magambo yanjye, mwirekure bo mubareke bifate.”

Muri 2018, Perezida Magufuli na bwo yari yasabye abaturage be kubyara benshi, avuga ko abakomeje kuringaniza urubyaro babiterwa n’ubunebwe bumva ko batazashobora kubonera abana babo ibyo bazakenera.

Leta nyinshi zikunze guhamagarira abaturage bazo kubyara bake bazashobora kurera ngo kuko uko iminsi igenda itambuka n’ubuzima bugenda buhenda.

Leta y’u Rwanda na yo iri muri uru rugamba rwo gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro, ikunze kugongana n’amatorero n’amadini atajya imbizi n’iyi gahunda yo bafata nko kubuza igeno ry’Imana ngo yategetse abantu kubyara bakuzuza Isi.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *