Perezida Museveni yashimiye Bebe Cool uburyo ateza imbere imbyino gakondo z’abagande (Amafoto)

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Kanama 2018 nibwo umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda  nest no muri afurika rose Moses Sali uzwi nka  Bebe cool yakoze igitaramo cy’amateka yise Golden Heart Concert aho yagombaga gukusanya inkunga y’amafaranga menshi kugira ngo  habashe kuboneka ubushobozi bwo kujya kuvuza abana batanu bafite ikibazo cy’uburwayi bukomeye .

Nkuko byari biteganyijwe iki gitaramo cyitabiriwe na Perezida wa Repubulika ya Uganda Yoweri Kaguta Museveni ndetse n’bandi bayobozi bakomeye muri icyo gihugu tutibagiwe ko hari n’abandi bahanzi bagenzi be .

kw’isaha ya saa Tanu nibwo Museveni yageze ahaberaga igitaramo asanga umuhanzi Bebe Cool yatangiye kuririmba aho indirimbo ye Kabulengane ari imwe mu ndirimbo zashimishije  Perezida Museveni.

Bebe Cool nyuma yo kuririmba Indirimbo nka Kabulengane  ndetse no kubyina cyane imbyino ziganjemo  izo mu muco wabo  zitwa Bakisimba yaririmbye izindi ndirimbo Nka Go Mama ,Freedom  na Mandela  yahise azitura Prezida Museveni  nawe ni byishimo byinshi  asaba Bebe Cool ko yakongera akaririmba indirimbo kabulengane .

Nyuma yo kuyimuririmbira Museveni yafashe ijambo aho yasabye abahanzi b’ibugande bose  gukomeza guteza imbere Imbyino z’abagande kuko ariwo ubaranga yakomeje agira ati ” ndishimye cyane uburyo muvanga indirimbo gakondo  n’umuziki ugezweho  ni ibintu byiza cyane kuko bituma murushaho kugaragaza umuco w’abagande kw’isi hose  kanji ndifuza ko ikomeza kumenya imbyino zacu “

Mu masaha akuzeho gato  nibwo uyu muhanzi yasoje igitaramo cye aboneraho ashimira abantu bose bitabiriye kubwi nkunga bamuteye kandi basaba gukomeza kugira umutima ukunda kuko nubwo kw’isi hari abantu babayeho neza hari na bandi bakeneye ubufasha akaba azishima nabona abana ari gushakira Inkunga bavuwe bagakira bizaba ari munezero

Reba uno byari byifashe mu Gitaramo Golden heart Cya Bebe Cool Mu mafoto

 

 463 total views,  2 views today

Facebook Comments
Share Button

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *