Perezida Trump yatangaje igihe yumva urukingo rwa Coronavirus ruzabonekera

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yatangaje igihe yumva urukingo rwa Coronavirus ruzabonekera ndetse anatangaza ko ruzaboneka muri Amerika.

Perezida Donald Trump wa Amerika avuga ko yizeye neza ko leta zunze ubumwe za Amerika zizaba zifite urukingo rwa coronavirus mbere ya 2021 aho yagize ati “Twizeye neza ko tuzaba dufite urukingo mu mpera z’umwaka”, ni ibyo yatangaje mukiganiro na Fox News.

Abashakashatsi batandukanye ku isi barahiganirwa kugera kuri urwo rukingo  ariko benshi mur bo bavuga ko mu mwaka utaha aribwo rushobora kuba rwabonetse ndetse rushobora kugezwa kuri benshi.

Bitandukanye n’ibyo abajyanama be bwite mu buvuzi bavuga ku gihe uru rukingo ruzabonekera, Bwana Trump we biboneka ko abangutsa icyo gihe aho yagize ati: “Abaganga bashobora kuvuga bati ‘sinari nkwiye kubivuga gutyo’. Ariko njye mvuga icyo ntekereza”.

Mu Isesengura rya James Gallagher umunyamakuru wa BBC wibanda kuri siyansi n’ubuvuzi aho avuga ko hashize ukwezi kurenga abahanga bagerageje urukingo rwa mbere ku bantu mu mujyi wa Seattle muri Amerika gusa ngo haracyari byinshi byo gukora nubwo iryo gerageza rya mbere ryagenze neza.

Urwo rukingo rugomba kubanza kugeragezwa kenshi, kwemezwa n’abagenzuzi mu by’ubuvuzi no gushyiraho uburyo bwo gukora ingano yarwo ikenewe ndetse kugira ngo zigerweho  inkingo ubusanzwe zifata imyaka  rimwe na rimwe irenga 10.

Inzobere nyinshi zivuga ko urukingo rwa Covid-19 rushobora kuboneka hagati mu mwaka wa 2021, hazaba hashize amezi ari hagati ya 12 na 18 iyi virusi igaragaye gusa ibyo nabyo byaba ari intsinzi ikomeye kuri siyansi, nubwo bitizewe nanone ko urwo rukingo ruzaba rukora neza.

Coronavirus zigera kuri enye zisanzwe ziri mu bantu. Zitera ibimenyetso nk’iby’ibicurane bisanzwe kandi kugeza ubu nta n’imwe muri zo irabonerwa urukingo.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *