Perezida Yoweri Kaguta Museveni yishimiye kwakira Kanye west na Kim Kardashian mu biro bye(Amafoto)

Mu mpera z’icyuwmeru gishize ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu nibwo icyamamare muri Hip Hop yo muri Amerika Kanye West (Ye) aherekejwe n’umufasha we Umunyamideli Kim Kardashian bari kumwe n’umukobwa wabo bageze mu gihu cya Uganda aho yaje kurangiriza umushinga wo Gufata amashusho y’alubumu ye yise (Yandhi’)

Uyu muhanzi akigera muri icyo gihugu yahise yerekeza mu majyaruguru ya Uganda muri hoteli nziza ya Chobe Safari Lodge aho bahise batangira akazi kabazanye ndetse nabatembera ibice nyaburaga byo muri Parike irimo iyo hotel y’inyenyeri eshanu.

Mu minota mike ishize uyu muraperi  Kanye West aherekejwe na Kim Kardashian bamaze kwakira na Perezida wa Repubulika ya Uganda Yoweri Kaguta Museveni mu biro bye i Entebbe  aho bagiranye ibiganiro byinnshi birimo ibijyane no kubabera abavugiz mu by’ubukerarugendo .

Mu butumwa bugufi  Perezida Museveni yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga za twitter na Facebook  yishimiye kwakira icyo cyamamare yagize ati ” Mpaye ikaze ibyamamare mu myidagaduro yo muri Amerika Kanye West n’umugore Kim Kardashian nagiranye nabo ibiganiro  ku buryo badufasha guteza imbere imbere ubukerarugendo ndetse n’ubugeni muri Uganda .

Yasoje ubu butumwa bwe  abashimira Impano nziza   y’inkweto zo gukinana Basket ndetse anabifuriza kugira ibiruhuko byiza  muri uganda

NSANZABERA Jean Paul

www.kigalihit.rw 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *