Police Fc niyo imbimburiye izindi gutsinda Mukura VS nyuma y’imikino 10 idatsindwa (Amafoto)

Mukura Victory Sports imanitse amaboko imbere ya Police FC! Ikipe y’i Huye itakaje umukino wa mbere muri shampiyonay’uyu mwaka itsinzwe na Police FC ibitego 3-2 mu kirarane cy’umunsi wa cyenda, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umukino wasubitswe ubwo Jaune-Noirs bari mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Mukura VS iheruka gutsinda Police FC mu 2011, hashize imikino 13 yose nta ntsinzi imbere y’ikipe y’abashinzwe umutekano. Mukura yari imaze imikino 10 ya shampiyona idatsindwa ndetse yari yaratsinze imikino yose yahuyemo n’amakipe y’ibigugu uyu mwaka, ukuyemo uwo yanganyijemo na AS Kigali i Huye.

Nta Peter Otema, Ndayishimiye Celestin na Bwanakweli Emmanuel bafite imvune Police FC yari yakiriye ikipe y’i Huye kuri uyu wa Kane. Wari umukino wa mbere muri itanu y’ibirara ku ruhande rwa Mukura Victory Sports iherutse kubura amahirwe yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ubwo yasezererwaga n’abanya-Sudani.

Police FC yari imaze imikino ine nta ntsinzi nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 kuri ubu bwatsi bwa Stade ya Kigali. Ni igitutu gikomeye ku mutoza Albert Mphande mu gihe ikipe y’umutoza Haringingo Francis Christian ivugwamo kuba abakinnyi bamaze amezi asaga atatu badahembwa.

Umukino watangiye uri ku rwego rwo hasi, Mukura yabanje kubona koruneri ya mbere abakinnyi bayo babashije guhagararaho neza, ndetse bakora contre-attaque yavuyemo uburyo bwa Antoine Ndayishimiye umupira ujya muri corner yatewe bakorera ikosa ku munyezamu Wilonja. Police FC yayoboye umukino bidatinze ubwo ku ikosa rya myugariro wa Mukura, Hatungimana Basile wakinaga umukino wa kabiri kuva avuye mu mvune yamaze umwaka urenga, ubwo yakoreraga ikosa kuri Uwimbabazi Jean Paul wari winjiye acenga maze Hakizimana Kevin wahoze ayikinira yinjiza penaliti ku munota wa cyenda ku mupira udakomeye yabanje gutera ufatwa na Wiloja ntiyawukomeza, Kevin yegera imbere gato awushyira mu izamu.

Nta gutegereza gukomeye kwabayeho, nyuma y’iminota ine gusa, Duhayindavyi Gael yahawe umupira uvuye ahagana muri koruneri, yinjira mu rubuga rw’amahina acenga babiri, ahindura umupira waruhukiye ku mutwe na Nshimirimana David wari inyuma ya Onesme, umupira uruhukira mu nshundura z’umunyezamu Bariteze Danny, aha nabwo hari mbere y’uko Iradukunda Bertrand agerageza ishoti ryakozweho na Manzi Sincere umupira ugana muri koruneri.

Iyabivuze Osee yateye umupira w’umuterekano wabonetse ku ruhande rwa Police ku munota wa 18, Wilondja abyitwaramo neza mu gihe Ciza Hussein yahinduye umupira mwiza kuri contre-attaque yakozwe na Mukura, ariko abarimo Iradukunda Bertrand na Twizerimana Onesme bananirwa gushyira mu izamu uyu mupira wanyuze imbere ya Nduwayo Danny Bariteze. Ciza yahagurukije abafana ba Jaune-Noirs ku munota wa 28 ubwo ku mupira wari uhinduwe na Iradukunda Bertrand, ba myugariro ba Police FC bananiwe kuwukuraho, uyu kapiteni wa Mukura Victory Sports anyuza umupira mu maguru ya Muvandimwe Jean Marie, ujya mu izamu.

Ubwugarizi bwa Mukura bwari buyobowe na Nshimirimana David ari kumwe na Iragire Saidi, bwakomeje guhagarara neza, bubuza abarimo Hakizimana Kevin, Uwimbabazi na Iyabivuze Osee gutambuka.Onesme yagonganye na Nduwayo Danny ubwo bombi bisangaga barebana bisaba bombi ko bitabwaho n’abaganga. Iddy Saidi Djuma yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Mukura ubwo yacengaga Osee, ateye ishoti umupira uca ku ruhande mu gihe iminota 45 ya mbere y’umukino yasojwe n’uburyo bwahushijwe na Uwimbabazi Jean Paul ku mupira mwiza wari uvuye iburyo kwa Osee, ananirwa kuwukoraho urakomeza.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Mukura, Hatungimana Basile ufite imikino mike mu maguru asimburwa na Mutijima Janvier umaze gufatisha inyuma ku ruhande rw’iburyo kuva avuye muri AS Kigali. Mushimiyimana Mohamed yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda umupira ushyirwa muri koruneri na Munyakazi Youssuf Lule, iyi yatewe umupira usanga Iyabivuze Osee wateye ishoti rikomeye umupira ujya hejuru gato y’izamu rya Ismail Wilonja.

Police FC yari imaze akanya igaragaza inyota yo kwihsyura kuva igice cya kabiri gitangiye, yishyuye nyuma y’iminota irindwi gusa ubwo Ngendahimana Eric yateraga ishoti rikomeye umunyezamu akuramo umupira wasanze Ndayishimiye Antoine Dominique awutera mu nguni yo hejuru mu izamu. Nyuma yo kwinjiza mu kibuga Songa Isaie mu mwanya wa Kevin, Police bongeye guhusha igitego ku mupira watewe na Uwimbabazi ugonga izamu ku bw’amahirwe ya Mukura, Wilonja awukura ku murongo, Iragire akiza izamu.

Nshimiyimana Mohamed yakosoye Mukura yasaga n’itagihuza ahagana ku munota wa 70, atungura umunyezamu Wilonja wabonye umupira ujya mu nguni y’iburyo bw’izamu. Police FC iba irungurutse mu izamu rya Mukura ubugira gatatu. Mukura yasaga n’iyacitse urutirigongo mu kibuga hagati, yakiniraga cyane inyuma ndetse baje kuba abanyamahirwe ubwo Wilonja yashyiraga muri koruneri umupira mwiza watewe na Antoine Dominique ku munota wa 74.

Police FC isoje imikino yayo ibanza ya shampiyona ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24 mu gihe Mukura Victory Sports igifite ibindi birarane bine, igumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.

uyu mukino wasifuwe na Mukansanga Salma.

Police FC: Nduwayo Bariteze Danny, Ishimwe Issa Zappy, Muvandimwe JMV, Manzi Sincere, Hakizimana Issa, Ngendahimana Eric (c), Mushimiyimana Mohamed, Uwimbabazi Jean Paul (Niyibizi Vedaste 66’), Iyabivuze Osee, Ndayishimiye Antoine Dominique, Hakizimana Kevin (Songa Isaie).

Mukura VS: Ismail Wilonja, Rugirayabo Hassan, Hatungimana Basile (Cyubahiro Janvier 45’), Iragire Saidi, Nshimirimana David, Munyakazi Youssuf, Djuma Iddy Saidi, Duhayindavyi Gael, Ciza Hussein (c) (Asouman Ntahobari 61’), Twizerimana Onesme na Iradukunda Bertrand.

Incamake y’umukino uko wagenze mu mafoto 

Amafoto : Nsanzabera Jean Paul

447 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.