Police yafashe Nshimiyimana Adolf ukekwaho guhindura plaque z’imodoka agamije kujijisha Sofia

Polisi yataye muri yombi Nshimiyimana Adolphe w’imyaka 37 wafashwe ku itariki ya tariki 13 Ukuboza, aho akekwaho guhindura ibirango by’imodoka ye agamije gukwepa amande ajyanye n’umuvuduko yari yandikiwe na camera zo ku muhanda.

Uyu mugabo yafatiwe mu Karere Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, nyuma yo guhindura ibirango by’umwimerere biranga imodoka ye yari ifite ibirango bya RAE 710 F, ariko yabihinduye RAE 718 P ubwo yavaga mu Karere ka Rubavu ku itariki ya 27 Ugushyingo 2021.

Nshimiyimana yeretswe itangamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yavuze ko Nshimiyimana yafashwe na za camera zo ku mihanda ubwo yarimo kugendera ku muvuduko ukabije ava mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati ”Ubwo Nshimiyimana yavaga mu Karere ka Rubavu yahinduye ibirango by’imodoka ye, yari yahinduye imibare ahari 0 yahashyize 8, inyuguti ya nyuma yari F ayihindura P. Yabikoze agamije kuyobya za camera zo ku mihanda kugira ngo adahanirwa umuvuduko ukabije.”

SSP Irere yakomeje avuga ko Nshimiyimana ava mu Karere ka Rubavu aje mu Mujyi wa Kigali mu nzira yandikiwe amande inshuro 10 yarenze ku muvuduko. Yakomeje agira abashoferi inama yo kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda bakirinda kujijisha inzego z’umutekano.

Nshimiyimana yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe imodoka yajyanywe ahashyirwa ibinyabiziga byafatiwe mu makosa ku cyicaro gikuru cya Polisi.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya gatatu cy’iyi ngingo yagaragajwe hejuru.

Imodoka yahinduriwe ibimenyetso mu rwego rwo kujijisha camera zo ku muhanda

Ibi bikorwa byo guhinduranya ibirango by’imodoka ni icyaha gihanirwa n’amategeko

Nshimiyimana Adolphe w’imyaka 37 yafashwe ahindagura ibirango by’imodoka ye

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yavuze ko abashoferi bakwiriye kubahiriza amatege

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Chaba Ally Promo

Entertainment & Music

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *