Polisi y’Igihugu yatangaje ukobumutekano wari wifashe mu gihugu muri 2019

Polisi y’Igihugu yatangaje ko umubare w’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mwaka wa 2019 zagabanutseho 950 zikagera kuri 4661 zivuye kuri 5611, bingana n’igabanuka rya 17%.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 3 Mutarama 2020 ubwo polisi yagaragarizaga itangazamakuru ishusho y’umutekano w’umwaka wa 2019 n’ibiteganyijwe mu 2020.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu zaterwaga n’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha n’umuvuduko ukabije zagabanutseho 42%.

Polisi yasobanuye ko iryo gabanuka ryatewe ahanini n’ingamba zashyizweho zirimo gushyiraho ibyuma bifata amashusho y’amakosa yakozwe mu muhanda, kugenzura abashoferi batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, gukoresha utugabanyamuvuduko, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro n’ibindi.

CP Mujiji yavuze ko muri uyu mwaka hagiye kongerwa ingamba zirimo kwigisha abanyamaguru n’abanyamagare kuko bari mu bibasirwa cyane n’impanuka, bafatwa nk’abanyantege nke mu bakoresha umuhanda.

Gusa nubwo imibare y’impanuka zabaye mu 2019 zagabanutse, bigaragara ko abo zahitanye biyongereye. Uteranyije imibare y’abishwe n’izi mpanuka bigaragara ko yavuye kuri 597 mu 2018 bagera kuri 973 mu 2019.

Gusa guhera muri Kanama 2019 imibare y’abaguye mu mpanuka yaragabanutseugereranyije n’amezi yabanje kuko bavuye kuri 72 bajya kuri 50 muri Nzeri, 47 mu Ukwakira na 43 mu Ugushyingo. Mu mezi nk’ayo ya 2019 bavuye kuri 48 muri Kanama bagera kuri 53 muri Nzeri, 62 mu Ukwakira na 54 mu Ugushyingo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Jean Bosco Kabera, yavuze ko mu mwaka wa 2020 hazabaho kongera camera zifata amajwi no kuzamura ubufatanye n’inzego zitandukanye.

Ati “Turashima uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, bihutira gutanga amakuru ku gihe. Mukomeze mwihutire gukoresha imirongo ya polisi itishyurwa mutanga amakuru ku cyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano.”

Polisi igaragaza ko mu 2019 abayobozi b’ibinyabiziga 309 970 bahaniwe amakosa atandukanye bakoze mu muhanda barimo 12 755 bagenderaga ku muvuduko uri hejuru cyangwa abacomokoye utugabanyamuvuduko.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *