
Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko umurambo w’umuntu umwe wabonetse mu bisigazwa by’indege yarohamye mu Nyanja ari uwa rutahizamu ukomoka muri Argentine, Emiliano Sala.
Polisi yo mu Bwongereza yemeje ko umurambo wa Emiliano Sala wabonetse
Uyu rutahizamu wasinyiye Cardiff City FC yo mu Bwongereza avuye muri FC Nantes yo mu Bufaransa mu kwezi gushize, yari mu ndege yari itwawe n’umupilote David Ibbotson, iburirwa irengero mu byumweru bitatu bishize iguye mu nyanja hafi y’ibirwa bya Channel mu Majyaruguru ya Alderney mu Bwongereza.
Ibikorwa byo gushakisha iyo ndege byarakozwe kugeza ku Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 ubwo habonekaga ibisigazwa byayo ku nkengero y’inyanja ahitwa Guernsey.
Ikigo gishinzwe iperereza ku mpanuka z’indege (AAIB) cyatangaje ko amashusho yafashwe n’ibyuma by’ikoranabuhanga yagaragaje ko mu bisigazwa by’iyi ndege harimo umurambo w’umuntu umwe ariko nticyatangaza niba ari uwa Emiliano Sala cyangwa David Ibbotson wari utwaye indege.
Nyuma y’iminsi ine biga ku mubiri wabonetse, Polisi yo mu Bwongereza yemeje ko rutahizamu wa Cardiff City ariwe wabonetse nkuko byemejwe mu nyandiko.

Polisi yagize iti “Umubiri wagejejwe ku nkombe za Portland uyu munsi ku wa Kane tariki 7 Gashyantare 2019 bigaragara ko ari uw’umukinnyi Emiliano Sala.”
“Imiryango ya Sala n’umupilote David Ibbotson yamaze kumenyeshwa aya makuru kandi izakomeza kwitabwaho. Turabazirikana muri ibi bihe bikomeye.”
Umurambo wa Sala watoraguwe mu bisigazwa by’indege byari muri metero 63 z’ubujyakuzimu mu Nyanja, yakoze impanuka ubwo yerekezaga muri Wales nyuma y’uko yari amaze gusinyira Cardiff City, avuye muri Nantes yo mu Bufaransa kuri miliyoni 15 z’ama-pound.
Mbere yo gutabaruka, Emiliano Sala yakiniye amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi kuva 2012 arimo Bordeaux, Orléans, Niort, Caen, Nantes na Cardiff City yari yerekejemo ariko atarayikinira umukino n’umwe