
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 werurwe 2019 nibwo Karamuka Jean Luc wamenyekanye nka Junior Multisystem yaraye akoze impanuka ikomeye ariko kub’amahirwe arayirokoka nubwo yavunitse bikomeye.
Iyi Mpanuka yabereye i Remera hafi ya Hotel The Mirror aho Junior na bamwe bo mu muryango we bari bavuye mu birori by’umuvandimwe wabo ,aho bigenderaga n’amaguru maze imodoka ya Gisirkare ikagonga indi yo mu bwoko bwa Rav 4 ari nayo yasanze Junior nabo bari kumwe mu nzira y’abanyamaguru ikabagonga ariko uwabagonze we ntiyigeze agenda yagumye aho ,iyabagonze yo yikomereje nubwo yaje gufatwa hitabajwe Camera zo kumuhanda .
Amakuru dukesha Bwana Muyoboke Alex Wari ahabereye iyi Mpanuka yadutangarije ko Junior yagize ikibazo gikomeye Mu mutwe ,mu mugongo ndetse igiteye ikibazo ni akaboko yavunitse kuri ubu akaba yanamaze kubagwa,
Twagerageje kuvugisha umubyeyi we umurwaje adutangariza ko umuhungu yababaye cyane ariko kugeza ubu akaba yamaze kubagwa akaboko aho yavunitse akaba ategereje ko abaganga bamumuha agakomeza kumukurikirana .