Ragga Dee yahamagajwe n’urukiko azira urusaku rwinshi mu kabari ke

Umuririmbyi Ragga Dee wakanyujijeho aherutse gufungirwa akabari n’Umujyi wa Kampala, ubu noneho yahamagajwe mu rukiko ngo yisobanure ku kibazo cy’urusaku cyari cyazamuwe ashinjwa kubuza abagaturiye amahwemo.

Uyu muhanzi yamamaye muri Uganda, yanakunzwe cyane ahagana mu mwaka wa 2005 ubwo yakoraga indirimbo zimwe zagiye zimenyekana cyane nka “Ndigida,” “Oyagala Cash,” n’izindi.

Chimp Reports yatangaje ko Ragga Dee yasabwe kwitaba urukiko ku itariki ya 15 Werurwe ngo yisobanure ku birego ashinjwa. Yasabwe kuzitaba ari kumwe na Ritah Nancy uyobora ibikorwa mu kabari ke kitwa Big Mikes Bar.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu muhanzi ari kumwe na Nancy ku itariki ya 28 Gashyantare 2019 ahitwa Kololo mu Mujyi wa Kampala bakinnye umuziki usakuza cyane urengeje urugero rwemewe mu itegeko ryashyizweho mu 2003.

Mu gihe kimwe, Ragga Dee ubusanzwe witwa Daniel Kazibwe yasabwe kuzisobanura ku kwica amategeko y’Umujyi wa Kampala no kunanirwa kubahiriza amategeko agenga urusaku nk’uko yari yarabisabwe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala bwafungiye Ragga Dee nyuma y’uko abatuye muri aka gace bamureze inshuro nyinshi bavuga ko batakigoheka kubera umuziki mwinshi usohoka muri ‘Big Mikes’.

Ragga Dee yahamagajwe n’urukiko kubera urusaku ruba mu kabari ke

Ragga Dee yaherukaga gutangaza ko yarakajwe cyane n’icyemezo Umujyi wa Kampala wamufatiye kuko ngo mu gihe gito gishize bamufungiye yahombye amashilingi asaga 70,000,000.

Yatanzwe kuregwa nubwo yavugaga ko yiteguye guhita ajyana mu nkiko Umujyi wa Kampala ku bw’ibihombo bikomeye wamuteje mu gihe utundi tubari ducuranga umuziki mwinshi kurusha ake dukora nta nkomyi.

260 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.