Rayon Sports yaguze Manasse uvuye muri Gasogi United

Rayon Sports yemeje ko yasinyishije Manasse Mbedy Matatu wakiniraga Gasogi United, biravugwa ko yamutanzeho Miliyoni 20Frw asinyira kuzayikinira imyaka ibiri.

Manasse yabaye umukinnyi uguzwe menshi kuva igura n’igurishwa ryatangira kuko yatazweho miliyoni 20Frw, arusha Kimenyi Yves winjiye muri Kiyovu Sports aguzwe Miliyon 15Frw.

Abanyujije kuri Twitter ye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko Manasse ari umukinnyi wa Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Ati: ”Manasse ni umukinnyi wa Rayon Sports muri Shampiyona y’umwaka utaha.”

Nyuma y’uko Munyakazi Sadate ahuye na KNC umuyobozi wa Gasogi United bakaganira ku masezerano uyu musore yari asigaje muri iyi kipe, bemeranyije ko azakinira Rayon Sports.

Tariki ya 2 Nyakanga 2020 ubwo Guy Bukasa yavaga muri Gasogi United akajya kuba Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, byavuzwe ko Manasse ahagaze agaciro ka miliyoni 50Frw kugira ngo ave muri Gasogi United.

Yari agifitemo amasezerano bigendanye n’icyo amasezerano ye avuga.

Biravugwa ko Rayon Sports yatanze Miliyoni 20Frw kugira ngo ibe yatwara uyu mukinnyi uzwiho amacenga.

Manasse Matatu Mbedy ni umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasoje shampiyona 2019-2020 akinira Gasogi United.

Akina asatira izamu anyuze ku mpande(Winger stricker).

439 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: IRAKOZE BUTARE Aime

Leave a Reply

Your email address will not be published.