REB yashyikirijwe ibitabo by’Igifaransa byatanzwe n’Ubufaransa

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yahaye ikigo cy’igihugu cy’uburezi,REB ibitabo 14 250 bizakoreshwa mu kwigisha ururimi rw’Igifaransa abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo hirya no hino mu Rwanda.

Uyu muhango wo gushyikiriza REB ibi bitabo wabereye ku cyicaro cya REB kuri uyu wa 7 Gashyantare, witabirwa n’abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda n’aba REB.

Iyi mpano y’ibitabo ije nyuma y’uko guhera mu 2018 Ambasade y’u Bufaransa n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi batangije ubufatanye muri gahunda yo gushyigikira ibikorwa byo kwigisha Igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda birimo no guhugura abarimu bazahugura abandi mu kwigisha uru rurimi.

Umujyanama mu by’ubutwererane n’ibikorwa by’umuco muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Juliette Bigot yavuze ko Abanyeshuri b’Abanyarwanda bagifite inyungu mu kwiga Igifaransa n’izindi ndimi, n’ubwo u Rwanda rukoresha Icyongereza mu kwigisha.

Yagize ati “Uyu munsi igitekerezo cyacu ni icyo kongerera imbaraga abavuga igifaransa. Nubwo ubu mu mashuri dukoresha bwa mbere Icyongereza gusa ntibibuza ko tubona ko abanyeshuri bafite inyungu mu kwiga Igifaransa kubera ko igifite akamaro ari ukubasha kuvuga indimi nyinshi.”

Bigot yavuze ko ubu bufatanye na REB buzafasha abanyeshuri kuba babasha kuvuga indimi neza no guhangana ku isoko ry’umurimo mu rwego mpuzamahanga.

Ati “Bivuze ko intego yacu ari uko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda bashobora kuvuga neza Ikinyarwanda badasize inyuma Icyongereza n’Igifaransa kubera ko ibyo ni izindi mbaraga kuri bo bazakenera igihe bashaka akazi.”

Ururimi rw’Igifaransa rwigishwa mu mashuri abanza. Mu mashuri yisumbuye hari n’amashami y’indimi yiga Igifaransa nk’isomo ry’Ibanze banakora mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye.

Umuyobozi wa REB Dr Ndayambaje Irené yavuze ko ibi bitabo bizafasha mu kwigisha ururimi rw’Igifaransa mu mashuri

.Ati “twavuga ko rero ibitabo bizadufasha nk’inyunganizi. Harimo Inkoranyamagambo, inkuru mpimbano, ibyo byose bifasha mu buryo bwo kwiga ndetse no kwigisha ururimi”.

Dr Ndayambaje avuga ko kandi ku bufatanye n’Ambasade y’Abafaransa, hari kurebwa uburyo Abanyarwanda bagira ubushobozi bwo kwiyandikira ibitabo biri mu Gifaransa byifashishwa n’ingeri zitandukanye z’abantu aho kujya babihabwa nk’inkunga.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *