Reba uko Rayon Sports yakiriwe ikigera i Kigali

Rayon Sports yari imaze icyumweru muri Algeria aho yari yagiye gukina na USM Alger zikanganya igitego kimwe kuri kimwe, yagarutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, bisobanurwa ko uku gutinda kwatewe no kubura amatike y’indege.

Rayon Sports yakinnye na USM Alger ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga muri CAF Confederations Cup, bitandukanye n’ikindi gihe iyo yasohotse ikina bugacya itaha, muri Algeria yarahagumye iminsi ikaba yari ibaye itanu.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa Gatanu, Umunyabanga wa Rwayon Sports Itangishaka King Bernard yabwiye abanyamakuru ko gutinda bitari ubushake ahubwo byatewe no kubura amatike abagarura.

Yagize ati “Uko urugendo rwari ruteganyijwe twari gukina tugahita tugaruka ariko byaratugoye kubona amatike y’indege. Twahisemo rero gukorera imyitozo hariya twitegura umukino w’igikombe cy’Amahoro. Ntabwo byari byoroshye kumara iyi minsi yose muri Algeria gusa ku mahirwe ubuyobozi bwari bwiteguye.”

“Kuva hariya itike ni hafi $1500 ku muntu umwe, ubwo rero urumva abantu bagera kuri makumyabiri na bangahe ni hafi ibihumbi $40, ukongeraho amafaranga yo kurya, byari bikomeye ariko twaganirije abakinnyi kugira ngo bakomeze gushyira umutima ku mukino wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro tuzahuramo na Sunrise FC kuko nawo ni ngombwa kuwutsinda.”

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo “Robertinho” we yavuze ko muri rusange yashimishijwe n’uko abakinnyi bitwaye mu kibuga n’ubwitange bakinanye ku buryo asanga kuba batarabonye amanota atatu ari amahirwe make.

Yagize ati “Uriya mukino twari twawiteguye cyane, twari twafashe umwanya wo kwiga mukeba. Ntabwo USM Alger ari ikipe yoroshye ndetse ntibyari byoroshye guhura nayo iwayo tudafite abakinnyi bacu bakomeye nka Pierrot, Rutanga, Sefu n’abandi ariko ikipe twari kumwe yari ishyize hamwe ari nawo musaruro twabonye.”

“Natewe ishema cyane no kubona ishyaka bakinanye. Nabonye ko ikipe iyo ariyo yose twakina tutitaye ngo turi mu rugo cyangwa hanze. Twari dukwiye kubona amanota atatu kandi twari twabikoreye ariko ku mahirwe make batwishyuye igitego tubona inota rimwe. Nta kundi tugomba gukomeza twitanga mu mikino isigaye no mu gikombe cy’Amahoro.”

Rayon Sports yakoze imyitozo inshuro eshatu muri Algeria ikaba igomba guhita ikomerezaho no kuri uyu wa Gatandatu bitegura umukino wa ½ igomba gusuramo Sunrise FC ku wa Mbere tariki 6 Kanama, n’uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki 9 Kanama 2018.

Rutahizamu Ismaila Diarra wamaze kugurwa n’ikipe yo muri Algeria yagarukanye na bagenzi be

Umunyezamu Bashunga Abouba witwaye neza ku mukino wa USM Alger ahabwa indabo n’abafana

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo “Robertinho” yavuze ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye muri Algeria

Nkundamaci w’i Kirinda, umufana wa Rayon Sports ukomeye asuhuza umunyezamu Ndayisenga Kassim

Perezida w’abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu, Muhawenimana Claude yari yagiye kwakira ikipe

Abafana bifotozanya na myugariro Rwatubyaye Abdul

Abafana bo mu itsinda rya Vision bari bagiye kwakira ikipe bafata ifoto y’urwibutso

auto ads

Recommended For You

About the Author: Admin

Kalisa John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *