RIB yaburiye abanyarwanda ku batekamutwe badutse bari kwitwaza Coronavirus

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwasabye Abanyarwanda kwitwararika kubera ubutekamutwe bwadutse, bwitwikiriye ibihe igihugu kirimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

U Rwanda ruheruka gufata ibyemezo bikomeye kubera Coronavirus yageze mu gihugu ku buryo ibikorwa byinshi byahagaritswe nk’amashuri, ingendo z’indege, ibitaramo, amaburanisha mu nkiko, gusura imfungwa n’abagororwa n’ibindi.

RIB ivuga ko hari abatekamutwe barimo kwitwaza zimwe mu ngamba zashyizweho bagamije kwambura abaturage ibyabo, ku buryo ari ngombwa kwitwararikab aho yagize iti “Turasaba abaturarwanda kwirinda abiyitirira abakozi ba RIB bagasaba amafaranga imiryango y’abafunzwe, bavuga ko ari ayo kugirango bashyirwe ku rutonde rw’abagomba gufungurwa mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus muri za Gereza no muri kasho za sitasiyo za RIB.”

RIB kandi yasabye abantu kwirinda abiyitirira ko bakora mu nzego za Minisiteri y’Ubuzima, mu itsinda rishinzwe gutera imiti yica Coronavirus mu nzu zituwemo, bagamije kugira ibyo bibamo.

Yakomeje isaba abaturage “Kwirinda abababeshya ko hari umuti uvura iki cyorezo cya Coronavirus bigatuma abaturage badakurikiza amabwiriza n’ingamba zo kuyirinda zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima, no kwirinda ababagurisha imiti y’imyiganano ikoreshwa mu gusukura intoki hagamijwe kwirinda Coronavirus.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kwemezwa abantu 11 banduye iki cyorezo, bose bakomeje kwitabwaho ndetse bameze neza aho RIB isaba abaturwanda gutanga amakuru kuri aba batekamutwe ku murongo utishyurwa wa 166 cyangwa ku zindi nzego z’umutekano zibegereye.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo, guhumeka nabi bishobora no gutera umusonga ari na wo ntandaro y’urupfu.

Abanyarwanda barasabwa kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa, kuko iyi ndwara yandurira mu ikwirakwira ry’amatembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, akinjira mu wundi anyuze mu maso, mu kanwa no mu mazuru.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *