
Abana babiri b’abahungu bo mu Murenge wa Murundi bajyanwe ku bitaro bikekwa koo bfashwe ku ngufu n’umugore witwa Mukanzamuye Apronaria.
Uyu mugore ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho iki cyaha. Aya makuru yamenyekanye ejo kuwa 16 Werurwe 2020 ubwo umwe mu babyeyi b’aba bana yasangaga umwana we mu rugo rwa Mukanzamuye bari kumwe maze akitabaza inzego z’umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Murekezi Claude yabwiye Bwiza.com ko ayo makuru ayazi.Yagize ati” Ubu Mukanzamuye akurikiranwe na RIB mu gihe abo bana bajyanwe kwa muganga gusuzumwa.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza na we yemeje aya makuru avuga ko uyu mugore ukekwaho guhohotera aba bana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukara.
Ingingo ya 133 y’itegeko rihana icyaha cyo gusambanya umwana, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:
Gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.