RIB yemeje ko yashyikirijwe Kizito Mihigo wari utorotse igihugu ajya i Burundi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) rwemeje ifatwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, nyuma y’amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020.

RIB ibinyujije mu itangazo kuri Twitter ivuga ko Kizito Mihigo yafashwe n’inzego z’umutekano, ziyimushyikiriza kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020.

Nk’uko byatangajwe mbere mu byitwaga ibihuha, koko Kizito Mihigo yafatiwe mu karere ka Nyaruguru, ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ajya mu Burundi nk’uko uru rwego rubivuga.

RIB iti: “Kuwa 13/2/2020 ku gicamunsi Inzego z’Umutekano zashyikirije RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.”

Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu ndetse n’icyaha cya ruswa.

Iperereza ku byaha Kizito akekwaho ryatangiye kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ni ubwa kabiri Kizito Mihigo atawe muri yombi. Ubwa mbere ni mu 2014, ubwo byatangazwaga ko yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi. Mu 2015 ni bwo Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibi byaha. Ku wa gatandatu tariki ya 15 Nzeri 2018, Kizito Mihigo n’abandi bagororwa 2139 bari bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika tariki ya 13 Nzeri 2018, barafunguwe.

Kuva yafungurwa, Kizito Mihigo yari afite uburenganzira nk’ubw’undi mwenegihugu wese, gusa akagira umwihariko wo kutajya mu mahanga nk’uko bigenda no ku bandi barimo Ingabire Victoire bafunguriwe rimwe.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *