
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangije iperereza ku bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda bakekwaho gusambanya abakinnyi ngo bemererwe kwitabira imikino mpuzamahanga.
Abakinnyi batandatu b’igitsinagore barimo n’abatarageza ku myaka y’ubukure bashinje abatoza n’abayobozi b’Ishyirahamwe rya Taekwondo kubahatira kuryamana kugira ngo babafashe guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yatangarije Sunday Sport ko “Iperereza riri gukorwa binyuze mu gashami ka RIB gashinzwe gukurikirana ibyaha bikorerwa abana ndetse n’ibishingiye ku ihohoterwa.”
[the_ad_placement id=”content”]
Umwe mu bayobozi bahamagajwe na RIB gutanga ibisobanuro ni Perezida w’Ishyirahamwe rya Taekwondo, Bagabo Placide.
Yatangarije The NewTimes ko yatunguwe no kumva ibirego byatanzwe n’abakobwa ndetse ishyirahamwe riri gukorana n’abashinzwe iperereza ngo hamenyekane ukuri kwabyo.
Yagize ati “Twasabwe gukora iperereza ry’imbere mu ishyirahamwe ku birego ariko nta bushobozi buhagije dufite. Nka komite twemereye RIB ko idufasha mu iperereza kugira ngo tumenye ukuri kwabyo. Tuzakomeza gukorana.”
Umukino wa Taekwondo watangiye gukinwa byemewe mu Rwanda mu 2011.
