Rich Mavoko ntiyishimiwe mu gitaramo cya Kigali Summer fest .Riderman ashimangira ko yigaruriye imitima y’abanyarwanda

Abahanzi barimo Riderman, Bruce Melodie n’abasore bo muri Green Ferry Music bishimiwe cyane mu gitaramo ngarukamwaka cyatangijwe na The Mane Music Label cyiswe ‘Kigali Summer Fest’.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 muri Parikingi ya Kigali Conference & Exhibition Village(Camp Kigali), cyari giteregerejwe n’abakunzi b’umuziki.

Abitabiriye bataramiwe n’abakunzi b’umuziki barimo Riderman na Bruce Melodie bishimiwe cyane, Deejay Pius, Amalon, Abagize Green Ferry Music(Bushali, Slum Drip na B-Threy), Queen Cha, Safi Madiba, Marina, Jay Polly, Social Mula, Jack B, Davis D, Active, Sintex, Rafiki, Uncle Austin na Rich Mavoko wo muri Tanzania.

Ukinjira muri iki gitaramo wararanganyaga amaso ukabona umubare munini w’abacyitabiriye ari urubyiruko cyane ruri mu myaka hagati ya 18 na 25 bose bambariye kunezezwa n’uburyohe bw’uruvangitirane rw’umuziki.

Saa moya zirengaho iminota nibwo Mc Anita Pendo na Mc Tino binjiye ku rubyiniro batangira gushyushya abantu mu buryo butandukanye babifashijwe na Dj Edwin wavangaga imiziki inyuranye y’abanyarwanda n’abanyamahanga.

Bananyuzagamo bagahanganisha abafana bazi kubyina kurusha abandi bakabahemba imipira yo kwambara ya MTN yari iri mu baterankunga bakuru muri iki gitaramo.

Hari n’abafana babiri begukanye telefoni zirimo ifite agaciro ka 350, 000 Frw ndetse n’iy’amafaranga ibihumbi ijana by’u Rwanda.

Uretse abavanga imiziki baba mu Rwanda, Deejay Princess Flor waturutse mu Bubiligi na we yahawe umwanya avanga imiziki yishimiwe na benshi, cyane ko ari ubwa mbere yari acuranze mu gitaramo kinini mu Rwanda.

Ibisigisigi byo kutaza kwa Sheebah Karungi

Kuva igitaramo gitangira kwamamazwa muri Gicurasi uyu mwaka benshi bari bazi ko Sheebah Karungi ari we muhanzi mukuru uzafatanya n’abandi bahanzi icumi bo mu Rwanda.

Mu ntangiro z’iki Cyumweru hatangiye kuvugwa amakuru y’uko uyu muhanzikazi atakije gutaramira mu Rwanda, abari bari gutegura iki gitaramo wababaza bakakubwira ko azaza nta gisibya.

Byajemo urujijo kuri uyu wa Gatanu ubwo yasimbuzwaga bitunguranye Richard (Rich) Mavoko, ariko abategura bakomeza gutsimbarara bavuga ko uyu muhanzikazi azaza.

Rich Mavoko yari kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, ndetse na Sheebah Karungi bikaba uko ariko siko byagenze kuko itangazamakuru ryagiye kubakira bombi, hakaza Rich Mavoko undi ntakandagize ikirenge i Kigali ariko abantu bagakomeza kubwirwa ko araza ahubwo ari uko habayeho ikibazo cy’itike ye y’indege.

Bitunguranye uyu muhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko atakiririmbiye mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cya Kigali Summer Fest ku bw’impamvu atatangaje.

Ati “Tubabajwe no kubamenyesha ko tutaza kuririmba mu gitaramo cya Kigali Summer Fest 2019 giteganyijwe kuba tariki 27 Nyakanga 2019 muri Parking ya Camp Kigali ku bw’impamvu zitaduturutseho.”

Yongeyeho ko ari ibintu birenze ubushobozi bwe ariko abateguye igitaramo bari bakoze ibishoboka byose ntacyo abanenga, gusa yemeje ko yiteguye kongera gutaramira i Kigali mu gihe yatumirwa.

Ibi ni kimwe mu byaciye intege iki gitaramo gitangira gitinze kubera kubura abantu kuko byari biteganyijwe kiratangira saa Cyenda z’amanywa kikarangira saa sita z’ijoro ariko siko byagenze, ahubwo umuhanzi wa Mbere yinjiye ku rubyiniro saa tatu zishyira saa yine z’ijoro, igitaramo kikarangira saa saba zirengaho iminota.

Kutaza kwa Sheebah nta washidikanya ko ari imwe mu ngaruka zatumye umuntu yanyuzaga amaso ahabereye igitaramo akabona imyanya myinshi yakabaye irimo abantu irimo ubusa kubera ubwitabire butari buri ku rwego rwo hejuru.

Abasore bagize Green Ferry Music bagaragaje ko bakunzwe mu rubyiruko.

Abasore bagize Green Ferry Music bakora icyo bise Kinyatrap batunguranye berekana ko umuziki wabo utangiye gucengera muri benshi. Ku byapa byamamaza igitaramo cya Kigali Summer Fest hari hariho uwitwa Bushali gusa ahamagawe yazanye n’igihiriri cy’abandi baraperi babana muri iyi nzu imufasha.

Yaje ari kumwe n’abasore babafasha kubyina bafashe ibendera rya Kinyatrap, uwitwa B-Threy ndetse na Slum Drip bagiye bahurira mu ndirimbo zitandukanye.

Aba basore bishimiwe ku rwego rwo hejuru bashyushya urubyiniro rwari ruvuyeho Sintex na Jack B.

Bagihamagarwa abiganjemo urubyiruko bari bari inyuma bose birukiye imbere maze birundira mu gikundi cyabyinaga indirimbo zabo, bagafatanya no kuririmba guhera ku ijambo kugeza ku rya nyuma.

Aba basore bashimishije benshi mu ndirimbo zirimo ‘Tsikizo’ ya Dizo Last na Bushali, ‘250’ ya Bushali, Slum Drip na B-Threy, ‘Hamaaa hamwe’ ya B-Threy na ‘Ni Tuebue’ ya Bushali, Slum Drip na B-Threy basorejeho igasiga ubushyuhe bwinshi mu bakunzi babo.

Riderman na Bruce Melodie bagaragarijwe urukundo

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi cyane mu muziki nka Riderman yishimiwe cyane muri iki gitaramo.

Uyu muhanzi ni we waje ku rubyiniro mbere y’uko Rich Mavoko wo muri Tanzania aruzaho, yaje ahasanga Safi Madiba wamuhamagaye bagafatanya mu ndirimbo bahuriyemo yitwa ‘Nisamehe’, bayisoje bagahita banzika n’iya Riderman na none baheruka guhuriramo yitwa ‘Mambata’.

Iyi ndirimbo yishimiwe cyane, Riderman yahise ayikurikiza iyo yise ‘Abanyabirori’ na ‘Bombori Bombori’.

Uretse uyu muraperi ukundwa na benshi mu Rwanda, Bruce Melodie na we yagaragaje imbaraga nyinshi ku rubyiniro aranishimirwa cyane. Uyu muhanzi umenyerewe mu ndirimbo za RnB, yaririmbye izo yakoze ziri muri Afrobeat.

Yinjiranye ku rubyiniro indirimbo yahuriyemo na Sunny yitwa ‘Kungola’ abantu bose bahagurukira icyarimwe, yabaye nk’ukojeje agati mu ntozi ubwo yaririmbaga iyitwa ‘Ndumiwe’ arangije asezera abakunzi be arigendera.

Abandi bahanzi barimo Jay Polly waje ku rubyiniro yambaye nk’abayisilamu, Social Mula, Safi Madiba na Deejay Pius nabo bishimiwe biri mu rugero.

Rich Mavoko waturutse i Kantarange abafana banze kumureba n’irihumye

Umuhanzi wo muri Tanzania Rich Mavoko, wiyongereye ku rutonde rw’abazaririmba muri iki gitaramo mu buryo butunguranye asimbujwe Sheebah Karungi ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo.

Yinjiye ku rubyiniro saa saba zirengaho iminota, ubona abafana bose nta n’umwe ushishikajwe no kumva ibihangano bye.

Kuva ku ndirimbo ya mbere y’uyu muhanzi wahoze muri Wasafi Records ya Diamond Platnumz; kugeza ku ya nyuma wabonaga abantu banyeganyega ari mbarwa.

Rich Mavoko wagabanyije umuvuduko mu muziki ugereranyije n’uwo yari afite akibarizwa muri Wasafi, yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Kokoro’ yafatanyije na Diamond Platnumz, ‘Rudi’ ye na Patoranking, ‘Sheri’ ye na Fid Q, ‘Zilipendwa’ yahuriyemo na Rayvanny, Diamond Platnumz na Harmonize ndetse na ‘Show Me’ yakoranye na Harmonize; arangije arikubura arataha ubona atishimiye uburyo abafana bamwakiriye.

N’ubwo wabonaga abantu batamwishimiye ugereranyije n’icyubahiro yahawe muri iki gitaramo, yanyuzagamo akavuga ati ‘Kigali ndabakunda’.

Asoje kuririmba abafana nta mashyi bamuhaye amuherekeza nk’ikimenyetso cy’uko bashobora kuba batanyuzwe n’umuziki we byuzuye.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *