
Riderman na Safi ni bamwe mu bahanzi bo mu rwanda bakunze kugaragaza umubano wihariye cyane cyane ko bakunze gukorana imishinga myimshi irimo indirimbo zabo zagiye zikunda ,Kuri ubu Bashyize hanze indi ndirimbo bise Mambata irimo ubutumwa ku bantu batabifuriza ibyiza muri muzika yabo.
Mu gitero cya Riderman muri iyo ndirimbo humvikanamo ubutumwa bukomeye bwumvikanisha ukwigamba gukomeye ku bantu batabifuriza ibyiza , Riderman agira ati” Agati gatewe n’Imana ntigapfa kumishwa n’amakata,…Mambata, imitego batega ni mambata, ipiga swata, Aya magambo kimwe n’andi yumvikanisha kwikoma bikomeye abatega imitego mitindi aba bahanzi ni yo yiganje muri iyi ndirimbo nshya ya Riderman na Safi Madiba.
Riderman na Safi mu myaka irenga 10 bamaze muri muzika bamaze gukorana indirimbo nyinshi harimo Come back , Nisamehe ni zindi bagiye bakorana ubwo safi yarakiri muri Urban Boys.
Indirimbo Mambata mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Madebeat mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Sam Kent.