Royal Fm yakiriye abanyarwenya bazitabira Caravane de rire

Ku mugoriba wo kuri wa gatatu tariki ya 6 ugushyingo 2019 ku cyicaro cya Radio Royal Fm ku Kicukiro habereye igitaramo cyo gusangira n’abanyarwenya bazitabira Caravane de Rire

Kw’isaha ya saa moya ni gice nibwo umushyushyarumba Mc Tino afatanyije na dj Bogard hamwe na dj dazizi batangiye gushyushya abaraho benshi bifatiraga ku kinyobwa cya skol.

Ubwo ibirori byari birimbanyije abanyarwenya Babou na Michael ndetse na bandi batandukanye basekeje abaraho karahava ari nako abandi banyarwenya bakizamuka berekana impano zabo harimo no kubyina .

Mu kiganiro na Emmalito umwe mu bateguye ibyo birori yadutangarije yuko icyo gikorwa cyateguwe na Royal Fm ku bufatanye na Comedy night mu rwego rwo gushimira abanyempano baherutse kwegukana ibihembo mu marushanwa ya talent zone .

Yasoje asshimira buri wese witabiriye ubutumire kandi abasaba ko bazitabira ibitaramo by’urwenya bya Caravane du rire bizatangira ku munsi w’ejo mu ihema rinini muri camp kigali guhera kw’isaha ya saa kumi n’ebyiri

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *