Rubavu hagiye guhurira abaraperi bane mu gitaramo cya Rwandan Music First.

Nyuma ya Rusizi na Kayonza umujyi wa Rubavu niwo utahiwe muri gahunda y’ibitaramo bya “Rwandan Music First” iki gitaramo cy’i Rubavu biteganyijwe ko kizabera ahitwa LakeSide.


Iki gitaramo kizaba tariki 1 Nzeri 2018, kizitabirwa n’abahanzi batandukanye biganjemo abaraperi barimo P Fla, Bull Dogg, Mukadaff na Khalfan.
Usibye aba baraperi hazaba hari n’abandi bahanzi barimo itsinda rya The Same, Asinah,Social Mula ndetse na Ben Adolphe. Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari inoti y’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda(2000frw).
Tubibutse ko “Rwandan Music First” yatangijwe ubwo bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro ba hano mu Rwanda bagiye muri Uganda bagasanga abahanzi b’abanyarwanda bazwi ari mbarwa kuko itangazamakuru ryaho riha agaciro abahanzi babenegihugu kuruta abandi bahanzi baturuka mu bindi bihugu.

374 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.