
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019,umukinnyi wa Rayon Sports
Rugwiro Herve yafatiwe kuri Petite barrière yambuka agana mu Rwanda avuye muri Congo bivugwa ko yari avuye gushaka umuganga uzamuvura ivi.
Uyu myugariro w’imyaka 29 akekwaho kwambuka umupaka akoresheje ibyangombwa byo muri RDC; yafatanywe n’uwitwa Uzima Rizinde w’imyaka 39.

Mu byangombwa byagaragaye uyu mukinnyi yari afite, harimo ikarita y’itora yo muri RDC yatanzwe mu 2017, igaragaza ko yavukiye i Bahunde muri Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Rugwiro kuri ubu acumbikiwe muri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gisenyi mu gihe iperereza ku byo akekwaho riri gukorwa.

Mu nyandiko mvugo y’ifunga; Rugwiro yemeye ibi aranabisinyira ko acumbikiwe na RIB.
Ibi bibaye mu gihe habura iminsi 2 gusa ngo ikipe ya Rayon Sports na APR Fc bihure mu mukino kamarampaka uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu.