
Minisitiri w’intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern, ku wa mbere yagejeje ijambo rye rya mbere ku nteko y’abitabiriye inama rusange y’umuryango w’abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari kumwe n’uruhinja rwe rw’amezi atatu.
Mbere gato yo kuvuga ijambo rye, Madamu Ardern yakinnye n’uyu mwana we w’umukobwa witwa Neve Te Aroha.
Umugabo we Clarke Gayford, ufite inshingano ya mbere yo kwita kuri uyu mwana muri iyi nama rusange ya ONU, ni we wari ukikiye Neve mu gihe nyina yagezaga ijambo ku nteko rusange ya ONU.
Madamu Ardern ni we mutegetsi wa kabiri w’igihugu w’umugore ku isi wabyaye mu gihe akiri ku butegetsi.
Yavuze ijambo rye rya mbere nu nama yavugaga by’umwihariko kuri nyakwigendera Nelson Mandela wigeze kuba Perezida w’Afurika y’epfo, avuga ko “yakoze cyane” ku buzima bw’igihugu cya New Zealand.
Muri iki gihe, Madamu Ardern akomeje konsa umwana we Neve w’amezi atatu, akaba yavuze ko ari “ibintu bisanzwe cyane gufata icyemezo” cyo kumujyana mu rugendo nk’uru rw’iminsi itandatu mu mahanga.
Igitangazamakuru NewsHub cyo muri New Zealand cyasubiyemo amagambo ya Madamu Ardern agira ati:“Mu by’ukuri Neve aba andi iruhande igihe kinini muri New Zealand.”
Ardern kandi yabwiye ikinyamakuru the New Zealand Herald ko ari we wishyurira amafaranga y’urugendo umugabo we, nk’umuntu “waje muri uru urugendo by’umwihariko kwita kuri Neve umukobwa wabo.”
Madamu Ardern yasubiye ku kazi ke nka Minisitiri w’intebe wa New Zealand mu kwezi gushize kwa munani, nyuma yo kurangiza ikiruhuko cye cy’ibyumweru bitandatu kigenerwa umubyeyi wabyaye muri iki gihugu.
Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, umugabo we Gayford yagaragaje ifoto y’icyangombwa cyahawe umwana wabo Neve nk’umwe mu bitabiriye inama rusange ya ONU.