
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’igihugu habereye inama nyunguranabitekerezo hagati ya Polisi y’Igihugu n’abanyamakuru iba buri gihembwe kugira barebe hamwe uko bimwe mu bijyanye n’umutekano mu gihugu bimeze .
Iyo nama yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu n’ Inama nkuru y’itangazamakuru ndetse na bandi bafatanyabikorwa yaganiriwemo ibintu byinshi harimo uko abanyarwanda barwanya ibyaha bitandukanye bikomeje kugenda bikorerwa ahantu henshi hatandukanye ikibazo gikomeye ubu kikaba aruko ibyaha bisigaye bikorerwa no ku mbuga nkoranyambaga

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi muri RURA Bwana Tony Kuramba hamwe n’umwe mu bayobozi muri RIB bagarutse ku kibazo kimaze iminsi gikorerwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Youtube
Abo bayobozi bavuze ko Youtube basigaye bayikoresha ibyiswe inkuru bishobora gutera umwuka mubi mubaturwanda ibyo bikaba aribyo byaha bikomeje kuza imbere ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abakobwa basigaye banyuzaho amafoto y’urukozasoni yerekana bimwe mu bice by’umubiri wabo ibintu bitajyanye n’indagaciro z’umukobwa w’umunyarwandakazi.
Basabye abanyamakuru ko bari mu bantu bavuga rikijyana ko babafasha rwose kurwanya uwo muco kuko imbuga nkoranyambaga zishobora gukoresha n’ibindi bikorwa byubaka igihugu kandi byinjiza amafaranga kubazikoresha .

Abanyamakuru mu bibazo nabo bagarutse kuri icyo kibazo aho havuzwe bamwe mu basore bakoreraga Iwacu Tv kuri Youtube kugeza nubu bikaba bitarasonuka neza ibyabo basubijwe ko ikirego ubu kiri mu butabera kandi bizezwa yuko uko kizakomeza kigenda itangazamakuru nka bafatanyabikorwa ba Polisi na RIB bagomba guhita babimenyeshwa byihuse.
Iyo nama ku musozo wayo basabwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intuma nkuru ya Guverinoma Bwana Busingye Johnston yabasabye ko nk’ijwi ry’abaturage bose bari muri icyo cyumba bose bashyize hamwe bagashishikariza abaturarwanda kwirinda icyaha icyo aricyo cyose byaba ari byiza cyane kuko baba bafashije Leta gukomeza gukora gahunda ziteza Imbere Igihugu.
Tubibutse ko kandi Polisi y’igihugu yasabye abanyarwanda gukomeza kumenya numero za telefone bazajya bahamagara mu gihe bakeneye ubutabazi bwihuse bitewe n’ikibazo bagize .
