Rutahizamu wa Stoke City Berahino Saido, yongeye kwandikwa mu binyamakuru avugwaho kutorohera abagore

Rutahizamu  wa Stoke City yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, Berahino Saido, yongeye kwandikwa mu binyamakuru avugwaho kutorohera abagore aho mu byumweru 6 gusa yateye abagore 3 inda, 2 akaba aribo bamwanditseho abana.

Rutahizamu Berahino Saido wamaze iminsi 912 mu kibuga atabona izamu kubera urukundo yakundaga abagore rwasimbuye urwo yakundaga ruhago, yongeye kuvugwaho kuryamana n’abagore batandukanye, aho kuri ubu ashinjwa gutera inda abakobwa 3 mu kwezi n’igice.

Berahino yemejwe ko ari se w’aba bana 2 bavutse hagati ya taliki 30 Gicurasi na 17 Nyakanga uyu mwaka mu gihe undi mugore yamujyanye mu nkiko kugira ngo bagire ibyo bemeranya amuhe uburenganzira bwo kwitwa se w’umwana we.

Umugore wambere yateye inda ni uwahoze ari umukunzi we Stephania Christoforou w’imyaka 27 wamubyariye umuhungu ku wa 30 Gicurasi uyu mwaka mu bitaro bya Birmingham, uyu mukobwa akemeza ko ari umwana wa Berahino.

Stephania yari yemeranyije na Berahino ko bazarushinga,aza kumufata ari gusambana n’umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri USA witwa Chelsea Lovelace, bibyara intambara ikaze aho uyu mukobwa yashatse kumena urugi rw’inzu ya Berahino ngo arwane n’uyu munyamideli.

Umukobwa wa kabiri Berahino Saido yateye inda ni umuganga ukomoka muri Afurika w’imyaka 28 wanze ko amazina ye atangazwa n’abanyamakuru kubera impamvu ze bwite.

Uyu mugore yabyariye Berahino umwana w’umukobwa ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka mu bitaro byitwa Manor Hospital biherereye ahitwa Walsall.

Uyu mugore yanze kwandikaho uyu mwana Berahino kuko hari ibyo ashaka ko babanza kumvikanaho aho kuri ubu yatangaje ko yavuganye na Berahino n’abavoka be.

Umunyamideli Chelsea Lovelace twigeze kuvuga niwe wabyariye umwana wa 3 Saido Berahino nyuma yo kuryamana umwaka ushize,Stephania wendaga kurushinga na Berahino akabafata.

 

Chelsea Lovelace yabyaye uyu mwana ku wa 17 Nyakanga 2018, nawe amubyarira mu bitaro bimwe n’umugore wabyariye Berahino umwana wa kabiri.

Chelsea Lovelace

                                                   
                                                                    
Chelsea Lovelace yabyariye Berahino Saido umwana wa 3 w’umukobwa yise Aniya Marie, nyuma y’iminsi ibiri umwana we wa kabiri avutse, aho uyu Chelsea yasenyeye Berahino atuma atandukana na Stephania.

Muri uyu mwaka wa 2018 Berahino Saido afite abana baruta ibitego amaze gutsinda kandi ari rutahizamu kuko yabashije gutsinda igitego ku mukino wa Carabao Cup Stoke yatsinze Huddersfield ibitego 2-0, nyuma y’iminsi 912 yari amaze atabona izamu.

Ku munsi w’ejo nibwo Berahino Saido yabonye igitego cya kabiri muri uyu mwaka, mu mukino batsinzwe na Blackburn ibitego 3-2, yahushijemo penaliti ku munota wa nyuma

293 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.