
Niyibikora Safi Ni umwe mu baosre bakunzwe cyane nyuma yaho atandukanye n’itsinda yakuriyemo rya Urban Boys kuri ubu afite gahunda yo gukora ataruhuka kugira ngo izina rye rikomeze rizamuke kuru ubu uyu musore yashyize hanze Amashusho y”indirimbo ye nshya yise Good Morning .
Uyu musore ukorera muziki ye mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane ibarizwamo Mubyara we Queen Cha na Marina iyoborwa n’umugabo umaze kumenyekana cyane nka Bad Rama nyuma yuko asjyize hanze indirimbo ari kumwe na Riderman bise Nisamehe akomeje guhamya ko ashaka gukora cyane ku buryo alubumu ye ya mbere yifuza kurangiza irangire vuba ayimurikire abakunzi b’umuziki we .
Mu kiganiro na Kigalihit Safi yadutangarije ko yise iyo ndirimbo ye Good Morning kuko iteka usanga mu Rwanda hari igihe abahanzi baririmba ibintu bimwe mu ndirimbo zabo z’urukundo we akaba yarabonye ko ari ngombwa ko aririmba indirimbo imwe ivuga ku bwiza bw’igitondo .
Tubamenyeshe ko iyi ndirimbo yakorewe muri Uno Music ikora na Producer Made Beat naho mashusho bayakorera mu ntara y’iburengerezu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu igakorwa na Sasha Vybz ukomoka mu gihugu cya Uganda .
Mu gusoza tubibutse yuko nyuma yo gusohoka aya mashusho yiyi ndirimbo aba bahanzi bo muri The Mane bafite igitaramo bazakorera muri Le Must Kuri uyu wa Kane aho bazabataramira bigatinda .
Kanda hano urebe amashusho ya Good Morning ya Safi
424 total views, 1 views today