Samantha Simpson w’imyaka 19 yarushize n’umusaza umurusha imyaka 43

Nubwo abera bakunda guha abana babo ubwisanzure kurusha abirabura ariko ababyeyi ba Samantha Simpson w’imyaka 19 bo ntibihanganye kuko batashyigikiye urukundo rwe n’umusaza wamubera sekuru kuko amurusha imyaka 43. Umukobwa yarabahunze ajya kwibanira na nyarisaza.

Barikundanirye ariko ngo rubanda ntiborohera

Barikundanirye ariko ngo rubanda ntiborohera

Ababyeyi ba Simpson bamwangiye gushaka n’uyu musaza maze ahita abavayo ajya kwipangira inzu muri Arkansas,USA abana n’uyu musaza mbere y’uko bimuka bajya ahitwa Wichita, Kansas mu mezi atandatu ashize.

Uyu mukobwa yahuye n’uyu musaza ubwo yari afite umyaka 18 gusa bahujwe n’umuntu ubazi bombi maze ngo nyuma y’igihe gito uyu mukobwa aba yamaze kwikundira uyu ‘sogokuru’.

Ibyabo ntibyatinze bakundanye vuba vuba, muri Mutarama umwaka ushize bahita bakora ubukwe, ndetse ubu ngo bari kugerageza gutwita.

Uyu mukobwa ukiri umunyeshuri ariko avuga ko nubwo ubwabo bikundaniye ngo ntibabura abahora babatwama kubera ikinyuranyo gikabije hagati yabo.

Avuga ko bamwe uyu musaza bamutuka ngo yahohoteye umwana, abandi bakamwita umusaza warongoye umwuzukuru.

Samantha ati “iyo twisohokeye hari abatwibeshyaho ko ari umusaza uri kumwe n’umwuzukuru we, buri gihe birambangamira.”

Uyu mugore muto avuga ko igihe bamaranye bagize ibihe bigoye kubera ko abantu batishimiye urukundo rwabo, ariko ngo yifuza ko abantu babaha amahoro bakamenya ko ari uburenganzira bwabo ntibabakorere ivangura.

546 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.