
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Selena Gomez yanjyanwe ku bitaro bya Cerdaras Sinai biherereye mu mujyi wa Los Angeles nyuma yo kurenga ku mategeko yahawe n’abaganga ubwo yajyaga kwivuza.
Amakuru ava mu kinyamakuru TMZ kivugako Selena Gomez yajyanwe mu bitaro inshuro ebyiri mu cyumweru gishize nyuma yaho yagize ikibazo cy’ubuke bw’insoro z’umweru mu maraso ye bitewe n’igikorwa cyo guhabwa impyiko yakorewe umwaka ushize.
Gomez w’imyaka 26 y’amavuko agize iki kibazo ubwo yari iwe mu rugo mu ajyanwa ku bitaro,amerewe nabi cyane ariko ngo ahanini ariwe wari wizize yemeza ko yakize dore ko yari asubiye mu bitaro bwa 2.
Ubwo Selena Gomez yasubizwaga ku bitaro yasabye abaganga ko yataha mu rugo maze baramwangira ahita ashaka kwivanamo ibyuma byamufashaga kumuha imiti binyuze mu kuboko maze ahita agira ikibazo cy’ihungabana.
Twavuga ko uyu muhanzi atari ubwa mbere ahuye n’iki kibazo ,mu mwaka ushize yahuye n’ihungabana ubwo yari amaze gushwana n’umuririmbyi Justin Beiber bakundanaga .