
Sergio Romero umunyezamu wa kabiri wa Manchester United yafotowe ahagaze iruahnde rw’imodoka ye yo mu bwoko bwa Lamborghini yaguze akayabo ka Miyoni zisaga 170 z’amanyarwanda ni ukuvuga ( 170.000 £)yangiritse cyane ubwo yari ihagaze ku muhanda wa Carrington Spur Road uvuye Ashton hafi y’ikibuga Manchester United Ikoreraho imyitozo.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Dailymail .co.uk amashusho yayujijwe ku mbuga nkoranyamba muri iki gitondo yerekanaga imodoka ya Sergio Romero yangiritse cyane iri ku ruhande rw’umuhanda hahagaze abashinzwe umutekano.
Nkuko icyo kinyamakuru kibivuga iyo modoka ya Lamborghini yagaragaye iri mu munsi y’ibyuma biba ku nkengero z’umuhanda yangiritse cyane ndetse no ku ruhande hari ibintu byandagaye mu muhanda .

Ikinyamakuru Sky Soprt cyatangaje ko Romero muri iki gitondo yagaragaye mu myitozo y’ikipe ye nta kibazo nkuko icyo kinyamakuru cyakoeje kibivuga iyi mpanuka yabaye mu gihe Ijro ryo ku ijoro ryo kuri cyumweru mu mugi wa Manchester hari ubukonje bukabije cyane ahoa abatwara ibinyabiziga basabwaga kwitonda mu gihe batwaye.
Romero Sergio usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya argentina iyi modoka yari yayiguze mu mwaka wa 2017 akayabao k’ibihumbi 170 by’amapawundi nyuma gayo yahoo bari bamaze gutsinda Ikipe ya southmpton mu mukino wabereye i wembley
Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yatangiye gukinira Manchester United muri 2015 amaze kuyikiira inshuro icyenda mu marushanwa atandukanye kugeza ubu zose hamwe ubwo ni 53 akinira Manchester United aho yabashije gukina imikino 34 adatsindwa igitego na kimwe
Naho ku bijyanye n’amasezerano y’uyu munyezamu azarangira mu mwaka utaha wa 2021 ariko nabyifuza ashobora kuzayongeraho undi mwaka

Sergio Romero afata umushara w’amapawundi 70.00 buri cyumweru ibi bikab abimushyira mu rutonde rw’abanyezamu beza muri shampiyona y’ubwongereza .