
Shaddy Boo, umwe mu bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda yasubije ibibazo byinshi byibazwa n’abamurikira akomoza ku rukundo rwe na Meddy Saleh ndetse n’imibanire ye na Diamond.
Mbabazi Shadia waryubatse nka Shaddy Boo yari amaze kumenyerwaho amafoto n’amashusho akurura abatari bake by’umwihariko ku rubuga rwa Instagram. Umunsi ku munsi abamukurikira abasangiza uko yabyutse n’uko yiriwe! Ni umugore ufite igikundiro bidasanzwe.
Uyu mugore ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019, yafashe umwanya urambuye wo gusubiza abafite ibibazo bitandukanye bamwibazaho, bamwe bagaragaza amatsiko ku kumenya abagabo yakunze kurusha abandi.
Yahakanye ko Diamond yigeze amubera umukunzi gusa ahishura amarangamutima amufitiye yemeza ko amukunda gusa ngo ntashobora gukundana na we. Uyu mugore yanasubije abamubajije ko yaryamanye na we ati “Oya!”
Shaddy Boo yavuze ko adateganya gusubira mu rukundo kuko yababajwe bikomeye mu gihe cyashize. Uyu mugore yavuze ko yatakaje ubusugi bwe mu 2011.
Yasetse cyane uwamubajije niba yasubirana na Meddy Saleh babanye ndetse bakabyarana abana babiri ariko ashimangira ko urubyaro rwe ari wo mugisha ukomeye yagize mu buzima.
Ku biyanye no gusubirana na Meddy Saleh yagize ati “Ntabwo nsubira mu mateka kandi sinshaka ko yisubiramo ubwayo.”
Shaddy Boo yabyaranye na Meddy Saleh abana babiri barimo imfura yabonye izuba mu 2012 n’ubuheta mu 2014.
Ku wamubajije niba nta wundi mugabo baryamanye utari Meddy Saleh, yamusubije ko atari umumalayika!
Uyu mugore yavuze ko ngo afite inzozi zo kuzaruhukira muri Jamaica. Yavuze ko icyo yanga cyane ari umuntu umubeshya, ngo ntashobora gukundana n’umugabo ukomoka muri Congo kuko ngo bizeza ibitangaza byinshi ariko bagakora ibintu bike.
Shaddy ni umwe mu byamamare byo mu Rwanda wamaze kwemezwa n’urubuga rwa Instagram nk’icyamamare ndetse ufite abamukurikira kurusha abandi bose mu Rwanda.
Shaddy Boo wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga.
Yamamaye cyane mu kumenyana n’abahanzi b’ibyamamare, uje wese mu Rwanda aramushakisha by’umwihariko azwiho kuba yaragiranye umubano na Davido ndetse by’umwihariko na Diamond wigeze no kumutumira mu birori by’isabukuru ya Diamond. Izina Shaddy Boo ryongeye kuba ingingo nyamukuru binyuze kuri Hashtag yitwa #OdeurYaOcean.