Shaddyboo yavuze uko yasanze D’amour ameze,anavuga kuri Isimbi wifotoje yambaye ubusa

Mu Rwanda iyo havuzwe izina Mbabazi Shadia abenshi bumva “Shaddy Boo” umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa instagram.

Uyu mubyeyi w’abana babiri akunze gukoresha izi mbuga ze akoresheje indimi zitandukanye zirimo ikinyarwanda ndetse n’icyongereza.Gusa ku rundi ruhande abakurikiranira hafi iby’izi mbuga nkoranyambaga n’abamwumva avuga icyongereza bakunze kuvuga ko ngo atakizi kuko ngo usanga invugo ze zuzuyemo amakosa.


N’ubwo havugwa ibi ariko,Shaddy Boo akunze kugaragara arikumwe n’abanyamahanga n’abahanzi bakomeye barimo Diamond wo muri Tanzania n’abandi bahanzi bo muri Nigeria kandi bakaba bakoresha ururimi rw’icyongereza.

Hari ibihe bitandukanye Shaddy Boo yagiye ahabwa urw’menyo n’abatari bake nyuma yo kumva imivugire ye y’icyongereza.Hari nk’aho yageze ku kibuga cy’indege muri Tanzania bamubajije uko ahabona ati”Tanzania is so Developement”.icyo gihe yahawe inkwenene bigeze mu bitangazamakuru iba akarusho.

Mu kiganiro Shaddy Boo yagiranye na K TV yabajijwe uburyo akoresha mu guhuza indimi n’abagabo b’abakire bo muri Nigeria iyo yagiye kubareba nyuma yo gushinjwa ko atazi icyongereza, yavuze ko ababivuga bibeshya kuko akizi kandi ngo kugeza ubu ari no mu ishuri ari kukiga.

Yagize ati”iyo nagiye muri Nigeria nkoresha ururimi rw’icyongereza kuko ndakizi,hari abo njya numva bavuga ko ntacyo nzi ariko nabo uwasuzuma yasanga batakizi.Ubundi se hari umuntu umenya ururimi rw’amahanga nkuko azi urwe kavukire.Ndagirango mbabwire ko ubu natangiye no kujya kukiga kandi n’iyo nganira n’umuntu nabwo mba ndikwiga”.

Ku ruhande rw’uburyo abyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga ngo asanga zimutunze kandi akaba afite byinshi bifatika atunze bimufasha kongera urwego rw’ubuzima bwe gusa yirinze gutanga ingero runaka kuko ngo ari ubuzima bwe bwite.

Yabajijwe abakobwa beza abona bamuhiga mu buranga mu Rwanda ku buryo abona batitiza imbaga nyamwishi,asubiza ko nta bandi azi uretse abakobwa be babiri yabyaranye n’uwari umugabo we Meddy Saleh usazwe azwi mu gutunganya amashusho.

Shaddy Boo kandi yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa ko ari mu bantu bariye ku mafaranga ya D’Amour.Yavuze ko ibyo nabyo yumvise bivugwa kuko atazi intandaro yabyo gusa icyo azi cyo n’uko ngo ngo nawe yari ari mu bafashije uyu mugabo amutabariza ngo haboneke amafaranga yo kuzajya kumuvuza mu Buhinde naho ibindi byo gutera imidwi ayo mafaranga ngo ntabyo azi.

KANDA HANO UREBE VIDEO
Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *