
Shavu ni umuhanzi w’ Umudage ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda ubu ari muri Kigali aho ari mu myiteguro yo kumurika Album ye yise ‘In Our Art’ mu gitaramo kizabera i Kigali.

Shavu yaje mu Rwanda kumurika Album ye ya mbere
Uyu mukobwa w’imyaka 24 yabwiye abanyamakuru ko ari ubwa mbere aje gutaramira i Kigali kandi bizamushimisha nk’igihugu cya kabiri cye kuko se ari umunyarwanda.
Album ye ya mbere aje kumurika iriho indirimbo 10, yahisemo kubanza kuyimurikira mu Rwanda kuko ari igihugu cy’umubyeyi we, nyuma ngo azajya no muri Kenya na Uganda.
Kumurika Album ye azabikora ejo kuwa gatanu ku Kimihurura ahitwa Gusto Italiano. Kwinjira ni ubuntu.
Azaririmbana kandi n’undi muhanzi ukora Rap bazanye witwa Wu, uyu ngo akaba ari umuhanzi usanzwe uzwi mu Budage.
Mu gitaramo cye kandi abahanzi nka Dj Pius, Miss Erica, MC Tino n’ abandi nabo bazaririmba.
Shavu ngo amaze imyaka itatu ategura iyi Album ye.
Ati “Ni Album nitondeye kuko nzajya mu bihugu bitandukanye hose mpakorera ibitaramo kandi biba ari umuziki wa Live icyo nabwira Abanyarwanda ni ukuzaza tukishimana kuko nkunda u Rwanda nanjye mpafata nk’ igihugu cyanjye”.
Nubwo atabaye cyane mu Rwanda ariko azi ikinyarwanda gike, atuye i Cologne mu Budage aho ngo yatangiye muzika afite imyaka 12 aririmba muri za korari.

Yazanye na Wu, umuraperi wo mu budage
