Umuhanzikazi w’umugande Sheeba Karungi ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane hano muri afurika y’Iburasirazuba ndetse nahandi henshi , Uyu mukobwe mu mpera z’Iki cyumweru afite igitaramo gikomeye azakorera mu bubiligi muri Birmgham Palace
Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa gatanu nibwo uyu muhanzikazi yageze I buruseli mu bubiligi yakirwa na Bwana Abdou Kitoko uyobora akabyiniro ka Exotica Night .
Abdou Kitoko ubwo yajyaga kwakira Sheebah Akigera mu bubiligi
Uyu Abdou Kitoko yamenyekanye cyane ubwo yari umujyanama wa Knowless nubwo yibera ku mugabane w’iburayi ariko nubu akaba ari umwe mubamufasha bya hafi akaba kandi afasha umuhanzikazi Asinah.
Mu kiganiro yahaye Kigali uyu munsi uyu mugabo yadutangarije ko ubu Sheebah ari mu myitozo ikomeye cyane kuko yahageze kare kugira abashe kwiteguran n’itsinda ry ‘abacururanzi bazamufasha ku munsi w’Igitaramo .
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Sheebah yatangarije abakunzi be ku mugagaba w’uburayi ko azabakorera Igitaramo cy’amateka kabone ko azakora Umuziki w’imbona Nkubone (Live Performance )
Igitaramo cya mbere Sheebah azakora kizaba kuwa Gatanu tariki 7/06/2019 kibere ahitwa Birmingham Palace mu mujyi wa Bruxelles. Ikindi gitaramo azakurikizaho kizaba tariki 8/06/2019 kibere muri Amsterdam ahitwa ‘Rhone Congres Centre. Hano hazaba hari umu Dj witwa Erycom’ uzaba uvangavanga imiziki.