
Impeshyi y’umwaka wa 2019 ni imwe mu zishobora kutazibagirana kubera ibitaramo biri kuyivugwamo ko bizayiberamo byinshi kandi bikomeye, aha hari ibyamaze kumenyekana ndetse n’ibitaratangazwa. Kimwe mu byamaze kumenyekana ko bizaba muri iyi mpeshyi ni icyatumiwemo Sheebah Karungi byitezwe ko kizabera mu mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 27 Nyakanga 2019, kigiye kujya kiba buri mwaka nkuko abagiteguye babitangarije kigalihit batubwiye ko Kigali Summer Festival, byitezwe ko kizajya kiba ngarukamwaka kikitabirwa nabahanzi banyuranye biganjemo abakomeye mu Rwanda ndetse n’abandi baturutse ahandi hose ku Isi mu rwego rwo gushimisha abatuye mu mujyi wa Kigali.
Rwema Denis umwe mu bari gutegura iki gitaramo waganiriye natwe yaduhamirije ko ibiganiro na Sheebah byarangiye ndetse bamwe mu bahanzi ba hano imbere mu gihugu bamaze kuvugishwa hari nabamaze kuboneka. Iki gitaramo gitaramo ngo byitezwe ko kizahuriramo Sheebah Karungi n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda icyakora bataratangazwa.

Sheebah Karungi ategerejwe mu gitaramo i Kigali,…
Uyu mugabo uri mubari gutegura iki gitaramo yatubwiye ko imyiteguro ya Kigali Summer Festival igeze kure cyane ko ibyingenzi bimaze kuboneka. Mu minsi mike iri imbere ngo haraza gutangazwa byinshi kuri iki gitaramo birimo abahanzi b’abanyarwanda bazacyitabira ndetse n’ibiciro byo kwinjira cyane ko kugeza uu ntagihindutse cyabera muri Camp Kigali mu kibuga gihari aho benshi bazi habereye igitaramo cya Don Moen.
