Sherrie silver yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi.

Sherrie Silver umubyinnyi w’umunyarwandakazi umaze kubaka izina muri Amerika na handi kw’isi . Uyu mukobwa mu ntangiriro z’iki cyumweru yimuye abana b’impanga baherutse gusingwa na nyina witabye imana ari kubabyara.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo uyu mukobwa yasangije amafoto yagiye gufasha abana babiri b’impanga basigaranye na se nawe utishoboye nyuma yuko mama wabo yari amaze kubibaruka agahita yitaba Imana. ubwo uyu mukobwa yabasuraga yasanze ibyo bibondo bibayeho mu buzima buteye agahinda cyane kabone ko na se ubona ko atariyakira nyima yo kubura umufashe.

Amaze kubona uko abo bana babayeho yafashe icyemezo cyo kubitaho afatanyije na mama we umubyara biba n’umwanya mwiza kuri kuko yahise anabita amazina aho umwe yamwise sapphire undi amwita Precious .

Sherrie ntago yahagarikiye aho ahubwo abinyujije mu muryango we na mama we bashinze yahise atangira gushaka inkunga mu nshuti na bavandimwe kugira ngo akomeze ashakire abo bana uko babaho mu buzima bwiza nka bandi bana ba banyarwanda .

Mu gihe gito atangiye icyo gikorwa uyu mukobwa wari umaze iminsi hano mu Rwanda aho yari yaje gushyikira uwo muryango aho yabashakiye aho kuba ndetse no kubashykiriza ibikoresho bimwe na bimwe nkenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’imyenda . Ibiryamirwa ndetse namafunguro

Ku munsi w’ejo mbere yuko afata rutemikirere ngo asubire muri Amerika Sherrie Silver yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto agaragaza ibyishimo atewe nuko abo bana ubu bagiye kuba ahantu hakwiye . Kuri ayo mafoto Sherrie agaragara ateruye abo bana afite akanyamuneza bari mu cyumba cyiza cyo munzu yamaze kubimuriramo .

Kuri ayo mafoto kandi yerekanamo bimwe mu bikoresho yashyizemo harimo udutanda twa bana bararamo,akabati karimo utwenda twiza n’udukweto ubona ko imbere habo bana hagiye kuba heza.

Tubibutse ko Sherrie Silver n’umubyeyi we basanzwe bafite urugo rufasha abana batishoboye rwitwa children’s Destiny areramo abana bane nabo yakuye ku muhanda akabasubiza mu buzima busanzwe.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *