
Sakubu Hassan uzwi nka Dj Bissosso ni umwe mu bagabo bazwi cyane mu myidagaduro ya Hano Mu Rwanda mu kuvanga Imiziki , ku munsi w’ejo Ku wa mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto uyu mugabo w’abana batatu n’umugore asa nkuwasezeranye n’undi Mugore .
Nkuko amafoto yabashije kugaragara mu mpera z’icyumweru gishize Dj Bissosso agaragara yambika impeta Umugore bivugwa ko aba mu gihugu cy’uburundi aho ubwo bukwe bwabo ngo bwaba barapanzwe mw’ibanga kuko atashaka ko itangazamakuru ribimenya .
Nyuma yo kubona ayo mafato kuri uyu wa kabiri twagerageje kuvugisha Bissosso ku ukuri kw’aya mafoto akomeje kuvugisha benshi mu nshuti ze maze mu biparu byinshi agira ati “ mwe mumbaza ibi tumaranya imyaka igera kw’icumi hano mu muziki nyarwanda murabizi ko mfite Umudamu n’abana batatu , ni iki cyaba gitumye nkora ubukwe n’undi mugore kandi uwo mfite nta kibazo kirimo nubwo idini ryacu ribyemera ariko nta gahunda yabyo mfite uwo tubana ndamukunda .
Yakomeja agira ati muri ariya mafoto mfite umuvandimwe wanjye uba ahanze y’u Burundi yari yasanbye ko nazamubera mu mwanya we mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye mu majyaruguru y’u Burundi mu ntara ya Gitega kugira ubukwe bugende neza .
Bissosso yasoje abwira abantu bose bagize ikibazo kuri ariya mafoto rwose ko atari inkuru mpamo aruko byagenze .
Tubibutse ko Dj Bissosso nyuma yo kuvanga umuziki ubu ari umukozi wa RBA akab afite umugore n’abana batatu bakuru .