sinemeranya nabavuga ko kwamba Ijipo ngufi ari Ukwica Umuco : Senateri Tito Rutaremara

Senateri Tito Rutaremara ntavuga rumwe n’abakunze kunenga abakobwa bambara imyenda mito igaragaza ibibero byabo babashinja kwica umuco nyarwanda.

Ingingo y’imyambarire ikwiye umunyarwandakazi imaze igihe kinini igibwaho impaka n’abantu benshi batayivugaho rumwe.

Byafashe umurego bitewe n’imbuga nkoranyambaga aho bamwe mu bakobwa b’abanyamujyi bakunze gushyira amafoto bambaye imyenda igaragaza bimwe mu bice byabo by’ibanga.

Hari abashyiraho amafoto bambaye utwambaro tw’imbere gusa duhisha imyanya ndangagitsina, amakabutura cyangwa amakanzu magufi, n’indi ikoze mu buryo buvugwa ko akenshi bugamije gushotora abagabo. Hari n’abadatinya kwiyerekana bambaye ubusa buri buri.

Hari abavuga ko iyi myambarire idakwiye umunyarwandakazi abandi bakemeza ko ntacyo bitwaye mu gihe uyambaye ari we wayihitiyemo.

Mu kiganiro Zoom In gica kuri Televiziyo y’u Rwanda, Senateri Tito Rutaremara, yavuze ko nta kibazo abona mu kwambara imyenda igaragaza amaguru mu gihe nyirayo abishaka.

Ati “Niba afite amaguru meza agashaka kuyerekana ari bushimishe abantu, kubera iki atabikora?”

Umunyamakuru yamubwiye ko abantu benshi banenga imyambarire y’abakobwa babashinja kwica umuco, ahita amusubiza ko n’ubundi kera imyambarire y’abanyarwanda yagaragaza bimwe mu bice by’umubiri.

Ati “Uwuhe se muco? Ko kera hejuru ntacyo bambaraga, umukobwa ufite amabere ahagaze ukayamenya, bakambara amashabure umukobwa afite amaguru meza kabayabona umuco uba wishe ni uwuhe? Ntabwo ari umuco wacu wa Kinyarwanda, ni umuco wa gikirisitu, uba wishe umuco abapadiri bazanye.”

Mu 2017 nabwo yigeze kuvuga ko kwambara bikini mu marushanwa y’ubwiza nta kibazo abibonamo kuko atagendera ku ndangagaciro z’amadini ari nazo zazanye iyi myumvire.

Senateri Tito ahuza imyumvire n’abandi bayobozi bakomeye barimo Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, wigeze kugaragaza ko bisa n’ihohotera kujora imyambarire y’umukobwa.

Ati “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo. Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora amureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. Dukeneye kurenga iyi myumvire idafututse.”

Ku rundi ruhande ariko Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, ivuga ko umukobwa cyangwa umugore wambaye imyenda igaragaza ibice bye by’ibanga aba yitesha agaciro agatesha n’umuco.

RALC ivuga ko kuba kera abanyarwanda barambaraga inshabure, ndetse hejuru ntibagire icyo bashyiraho, ngo byari amabura kindi kuko nta kindi bari bafite bakwambara.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *