Slai yakumbuje abanyarwanda injyana ya zouk benshi barirekura karahava (Amafoto)

Umuhanzi w’Umufaransa Slaï, yaririmbye indirimbo yitwa Slowly y’umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard ‘Meddy’, mu rwego rwo guha icyubahiro impano ye.

Ibi byabereye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2019.

Iki kigitaramo cyayobowe na Micheal Sengazi usanzwe abarizwa mu itsinda ry’abanyarwenya rya Comedy Knights. Itsinda ry’abacuranzi rya Neptunez Band, ni ryo ryabanje kuganura urubyiniro.

Umuhanzi Yverry umenyerewe mu ndirimbo zituje z’urukundo yageze ku rubyiniro saa ine z’ijoro. Yari yambaye inkweto z’umweru, ipantalo y’urwererane, umupira w’ubururu n’amataratara y’umweru.

Yatangiriye ku ndirimbo ye, ‘Uragiye’ akomereza kuri ‘Mbona Dukundana’ isanzwe igenda buhoro ariko ikaba yari mu njyana ya Reggae, ‘Uzambabarire’, ‘Ndi uwawe’ itarasohoka, ‘Umutima’ aherutse gushyira hanze, ‘Nk’uko Njya Mbirota’, aherukira ‘Ndaje Mama’ ari nayo yatumye bamuhanga amaso bakanakoma amashyi.

Nyuma ya Yverry herekanywe amashusho ya nyakwingendera Oliver Mtukudzi uherutse kwitaba Imana. Yahawe icyubahiro nk’umuhanzi w’igihangange kandi waherukaga gutaramira muri Kigali Jazz Junction.

I saa tanu n’iminota itanu nibwo Slaï wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro. Yabanje gusuhuza abari aho mu Kinyarwanda ati ‘Kigali Muraho!” ubundi abiganjemo abakobwa batera hejuru bamwikiriza.

Après la tempête, Sable & rivière, Ce soir ou jamais, Je t’emmène au loin n’izindi zitandukanye zatumye abantu bari aho buri wese ahindukira agafata uwe ubundi bakabyina ingwatira.

Yanyuzagamo akaganiriza abafana mu magambo y’Ikinyarwanda ati ‘ndabakunda cyane.’

Yagezemo hagati aririmba agace k’indirimbo Slowly ya Meddy avuga ko abikoze mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuhanzi ufite impano itangaje wahimbye indirimbo nziza iri mu njyana ya Zouk.

Indirimbo ye Flamme yakunzwe cyane niyo yasorejeho ariko yo yari rurangiza kuko yatumye n’abari bakomeje kwifata bahaguruka bakabyina byimazeyo.

Yarangiye abantu batera hejuru bamusaba ko yayisubiramo, nawe ntiyabatenguha ubundi amanuka ku rubyiniro agenda anyura mu bakunzi be abaririmbira begeranye.

Iki gitaramo cyarangiye i saa sita zirenzeho iminota mike, gusa byagaragaraga ko abantu batashakaga ko kirangira.

Reba uko byifashe mu mafoto

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *