
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 ugushyingo 2019 nibwo umuhanzi Social Mula n’abari kumufasha gutegura igitaramo cye cya mbere cyo kumurika Album ye ya mbere yise Ma Vie bagiranye kiganiro n’abanyamakuru muri Grand Legacy Hotel .
Mw ‘ijambo rya Social Mula yashimiye buri wese wiyabiriye icyo kiganiro ndetse na buri wese wagize uruhare mu kumufasha gutegura icyo gitaramo kandi ko abona ari ibya agaciro cyane .
Social Mula ku bijyanye n’igitaramo yatangaje ko imyitegurro yose yayirangije ndetse n’abahanzi bose bazamufasha bamaze kwitegura bakaba biteguye kuzashimisha abakunzi ba muzika nyarwanda .
Yakomeje avuga ko alubumu ye izaba iriho indirimbo 18 kandi inyinshi abanyarwanda ndetse n’abakunzi be aho bari hose kw’isi barazizi kandi barazikunze cyane .
Muyoboke Alex wabaye umujyanama wa The Ben, Charly&Nina, Davis D, Oda Paccy, Dream Boys, Urban Boys, Tom Close n’abandi, yabwiye intangazamakuru ko yemeye gufasha Social Mula kumurika Album kuko ari akunda ibikorwa bye.
Yavuze ko yakunze Social Mula kuva ku ndirimbo “Abanyakigali” kugera ku ndirimbo “Yayobye” aherutse gusohora. Avuga ko Social Mula yaranzwe no gukora indirimbo nziza zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye kandi ko nawe ari mu banyuzwe nabyo.
Muyoboke avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo Social Mula amurike umuzingo we ashingiye ku kuba mu ndirimbo 18 yashyize ku isoko 14 muri zo zarakunzwe mu buryo bukomeye.
Yahishuye ko Social Mula atatekerezaga kumurika Album kuko ubwo mu minsi ishize bagiranaga ibiganiro yamusabaga ko yamufasha bagategura igitaramo ku ivuko rye (Ku Rwesero) aho afite abafana benshi.
Yagize ati “Aza kundeba tuganira ku gitaramo yavuze ati ‘Alex Manager iwacu aho mvuka ku Rwesero birirwa bambwira ngo baranshaka. Ndamubwira nti ‘ariko konabonye njya kujyayo nkambuka amazi’ ati ‘mfite yo abantu kandi koko nagiyeyo nitemberera umuhanzi bazi ni Social Mula ati ‘waretse tugakorerayo igitaramo’”.
Muyoboke yahaye igitekerezo Social Mula cyo kujya gutaramira ku ivuko yitwaje Album. Ati “Namuhaye igitekerezo cya Album. Naramubwiye nti reka tumurike Album noneho uzajyeyo ubashyiriye Album. Tubyemeranya uko.”
Ku ruhande rwa Sensitive ltd bwana Wilson yatangaje ko gufasha Social mu gukorana nawe nta yindi nyungu bafite mu gutegura icyo gitaramo usibye kuba barifuje gutaramana na banyarwanda kubera abakunzi babyifuje
Yverry nkumwe mu bahanzi bazafasha Social Mula mu gitaramo cye yashimiye buri wese wafashe umwanya wok u cyamamaza kandi ashimangira ko umuziki nyarwanda ari uwa buri wese ugira aho ahurira nawo